Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2025 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi yo mu Mujyi wa Manchester yatangaje ko abantu babiri biciwe mu isinagogi batewe icyuma, abo bakaba Adrian Daulby w’imyaka 53 na Melvin Cravitz w’imyaka 66.

Abandi batatu bari mu bitaro ngo bavurwe ibikomere ‘bikomeye’ batewe n’uwo mugizi wa nabi.

Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi ni Umwongereza ukomoka muri Syria witwa Jihad Al-Shamie akaba afite imyaka 35 y’amavuko.

Bagenzi bacu ba BBC banditse ko uwo muntu yateye abo bandi icyuma nyuma yo kubashoramo imodoka akabagonga, nyuma akavamo akabatera icyuma.

Uyu musore ariko yahise araswa arahagwa.

Umuyobozi w’Abayahudi mu Bwongereza yavuze ko ibyabaye ari ikindi kimenyetso cy’urwango abantu bafitiye Abayahudi mu Bwongereza bwa Sir Keir Starmer, uyu akaba Minisitiri w’Intebe.

Ikindi ni uko iki gitero cyagabwe ku munsi wera kurusha iyindi yo mu idini rya Kiyahudi bita Yom Kippur.

Minisitiri w’Intebe Starmer yumviye ayo makuru muri Denmark aho yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi, ariko yahise yamagana iby’icyo gitero.

Urwango Abayahudi bangwa rumaze igihe kandi rugaragazwa mu buryo bwinshi.

Uretse Jenoside yabakorewe, hari ahandi mu bihugu by’Uburayi hakorerwa ibibibasira birimo kwangiza aho imva z’abazize iyo Jenoside ziri, urugero rukaba ruherutse kugaragara mu Bufaransa mu ntangiriro za Nzeri iheruka.

Icyakora, haba muri Israel ( nk’iwabo ku ivuko), muri Amerika no mu Bufaransa, Abayahudi bemeza ko bazakomeza guharanira kubaho kandi ko ababagirira nabi bazajya babihanirwa.

Muri iki gihe Israel iri mu ntambara muri Gaza, uru rwango rubakorerwa ruragaragara cyane, haba mu Burayi no muri Amerika.

Ifoto: The Jerusalem Post 

TAGGED:IcyumaIsinagogiUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda
Next Article Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?