Polisi yo mu Mujyi wa Manchester yatangaje ko abantu babiri biciwe mu isinagogi batewe icyuma, abo bakaba Adrian Daulby w’imyaka 53 na Melvin Cravitz w’imyaka 66.
Abandi batatu bari mu bitaro ngo bavurwe ibikomere ‘bikomeye’ batewe n’uwo mugizi wa nabi.
Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi ni Umwongereza ukomoka muri Syria witwa Jihad Al-Shamie akaba afite imyaka 35 y’amavuko.
Bagenzi bacu ba BBC banditse ko uwo muntu yateye abo bandi icyuma nyuma yo kubashoramo imodoka akabagonga, nyuma akavamo akabatera icyuma.
Uyu musore ariko yahise araswa arahagwa.
Umuyobozi w’Abayahudi mu Bwongereza yavuze ko ibyabaye ari ikindi kimenyetso cy’urwango abantu bafitiye Abayahudi mu Bwongereza bwa Sir Keir Starmer, uyu akaba Minisitiri w’Intebe.
Ikindi ni uko iki gitero cyagabwe ku munsi wera kurusha iyindi yo mu idini rya Kiyahudi bita Yom Kippur.
Minisitiri w’Intebe Starmer yumviye ayo makuru muri Denmark aho yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi, ariko yahise yamagana iby’icyo gitero.
Urwango Abayahudi bangwa rumaze igihe kandi rugaragazwa mu buryo bwinshi.
Uretse Jenoside yabakorewe, hari ahandi mu bihugu by’Uburayi hakorerwa ibibibasira birimo kwangiza aho imva z’abazize iyo Jenoside ziri, urugero rukaba ruherutse kugaragara mu Bufaransa mu ntangiriro za Nzeri iheruka.
Icyakora, haba muri Israel ( nk’iwabo ku ivuko), muri Amerika no mu Bufaransa, Abayahudi bemeza ko bazakomeza guharanira kubaho kandi ko ababagirira nabi bazajya babihanirwa.
Muri iki gihe Israel iri mu ntambara muri Gaza, uru rwango rubakorerwa ruragaragara cyane, haba mu Burayi no muri Amerika.
Ifoto: The Jerusalem Post