Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa moya z’igice ku isaha y’i Kampala, ku muhanda Mbarara- Masaka muri Uganda habereye impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi 12 barakomereka cyane.
Umupolisi witwa ASP Nampiima yabwiye The Monitor ko muri abo 12 bakomeretse, harimo umwe ubuzima bwe bugerwa ku mashyi.
Polisi ivuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yavaga i Masaka ijya Mbarara yaturitse ipine, itakaza umurongo nibwo yarenganga umukono wayo igonga Hiace n’indi modoka yo mu bwoko Mark II Grand zo zavaga Mbaraza zigana Masaka.
Abakomeretse bajyanywe mu bitaro by’ikitegererezo cya Masaka.
ASP Nampiima yihanganishije abatakaje ababo, avuga ko imyirondoro yabo igishakishwa kuko imibiri yabo yangiritse cyane.
Polisi na Croix Rouge bya Uganda biri gukorana ngo harebwe niba hamenyekana imyirondoro y’abazize iriya mpanuka.
Abashoferi bo muri Uganda bazwiho gutwara bihuta cyane kandi akenshi ntibakunze gusuzumusha ubuzima bw’ibinyabiziga byabo mu gihe kidahindagurika.
Umuvuduko ukabije, kudasuzumisha ubuzima bw’ibinyabiziga, imihanda mibi, gutwara ikinyabiziga wanyweye umusemburo…biri mu biteza impanuka zikomeye muri Uganda.