Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Abantu Icyenda Bapfiriye Rimwe Bazize Impanuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Abantu Icyenda Bapfiriye Rimwe Bazize Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2022 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa moya z’igice ku isaha y’i Kampala, ku muhanda Mbarara- Masaka muri Uganda habereye impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi 12 barakomereka cyane.

Umupolisi witwa ASP  Nampiima yabwiye The Monitor ko muri abo 12 bakomeretse, harimo umwe ubuzima bwe bugerwa ku mashyi.

Polisi ivuga ko iriya mpanuka yatewe n’uko ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros yavaga i Masaka ijya Mbarara yaturitse ipine, itakaza umurongo nibwo yarenganga umukono wayo igonga Hiace n’indi modoka yo mu bwoko Mark II Grand zo zavaga Mbaraza zigana Masaka.

Abantu icyenda bahise bahasiga ubuzima

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro by’ikitegererezo cya Masaka.

ASP Nampiima yihanganishije abatakaje ababo, avuga ko imyirondoro yabo igishakishwa kuko imibiri yabo yangiritse cyane.

Polisi na Croix Rouge bya Uganda biri gukorana ngo harebwe niba hamenyekana imyirondoro y’abazize iriya mpanuka.

Abashoferi bo muri Uganda bazwiho gutwara bihuta cyane kandi akenshi ntibakunze gusuzumusha ubuzima bw’ibinyabiziga byabo mu gihe kidahindagurika.

Umuvuduko ukabije, kudasuzumisha ubuzima bw’ibinyabiziga, imihanda mibi, gutwara ikinyabiziga wanyweye umusemburo…biri mu biteza impanuka zikomeye muri Uganda.

TAGGED:ImpanukaMasakaMbararaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Politiki Ivuguruye Y’Igisirikare Cya DRC Yatangajwe
Next Article Rusizi: Inyama Yanize Umugabo Arapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?