Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino ya Volley Nyafurika mu Karere ka Gatanu uyu munsi yatangiye gukinirwa muri Uganda, yamenyeshejwe amatsinda aherereyemo.
Irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu (CAVB Club Championship) ryatangiye kuri uyu wa Kane, imikino yose ikazabera mu Murwa mukuru, Kampala.
Amakipe ahagarariye u Rwanda ni APR VC y’abagore iri mu itsinda rya kabiri, iri kumwe na Sport-S na Vision Volleyball Club zombi zo muri Uganda.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police VC- isanganywe iki gikombe- iri mu itsinda rya mbere izahatanamo na Nemo Stars yo muri Uganda, Rukinzo VC yo mu Burundi na Jeshi Stars yo muri Tanzania.
Ikipe yo mu Rwanda ya REG VC nayo iri mu itsinda rya kabiri ririmo Sport-S na UCU Doves zombi zo muri Uganda.
APR VC y’abagabo iri mu itsinda rya gatatu, ikaba kumwe na KAVC yo muri Uganda, Cobra yo muri Sudani y’Epfo na Prisons yo muri Tanzania.
Kuri uyu wa Kane, APR VC y’abagore niyo iri bubanze mu kibuga, mu mukino uyihuza na Vision Volleyball Club, REG VC irakina na UCU, APR VC ikine na Cobra naho Police ize kuba ariyo irangiza imikino y’uyu munsi ihura na Nemo Stars.
Ku wa Gatatu tariki 26, Gashyantare, 2025 nibwo amakipe ya APR, REG na Police VC yageze muri Uganda.