Ahitwa Bugiri mu Burasirazuba bwa Uganda habereye impanuka yaguyemo abantu 12, abandi batandatu barakomereka nk’uko Polisi ikorera muri aka gace ibyemeza.
Yabaye ubwo ikamyo yagonga bisi yari itwaye abagenzi, ikaba yabagonze ubwo yangaga kugonga motari wari ushatse guca ku modoka zari imbere ye.
Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Michael Kafayo yavuze ko bisi yakoze iyo mpanuka yari Toyota Hiace Taxi ifite plaque UBQ 772A yavaga i Kampala igongana n’ikamyo ifite plaque KBM175S yari ipakiye.
Umumotari wari uvuye ahitwa Iganga agana ahitwa Tororo yashatse guca kuri tagisi, ariko aza gusakirana n’ikamyo yari ije iturutse muri icyo cyerekezo ishatse kumukatira ngo itamugonga nibwo yagize muzunga hanyuma igice yakururaga bita container kiyivaho gikubita tagisi irangirika cyane.
Abantu batandatu bakomeretse boherejwe mu bitaro bya Bugiri ngo bavurwe.
Ako kanya hari abahise bahasiga ubuzima abandi bagwa kwa muganga.
Polisi ya Uganda itangaza ko mu mwaka wa 2024 mu gihugu hose habaye impanuka 25,107.
Ziyongereyeho 6.4% ugereranyije n’uko zanganaga mu mwaka wa 2023.