Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Umunyarwandakazi Yapfiriye Mu Mpanuka Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Uganda: Umunyarwandakazi Yapfiriye Mu Mpanuka Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 September 2024 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru ava muri Uganda aremeza ko Umunyarwakazi witwa Aline Akaliza ari we wapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024 ahitwa i Masaka-Bugonzi  muri Uganda.

Muri rusange abantu umunani nibo bayisizemo ubuzima abandi barenga 30 barakomereka ndetse bikabije.

Polisi ya Uganda ivuga ko amakuru yamenye kuri Akaliza Aline ari uko  afite imyaka 28 akaba akomoka  mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe i Nyagasambu.

Umuvuduko ukabije niwo wabaye intandaro y’iyi mpanuka yakozwe na bisi yo mu bwoko bwa Jaguar yavaga mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala, ije i Kigali igongana na FUSO.

Abandi  baguye muri iyi mpanuka ni Moses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda na Acham.

Umuturage w’aho yabereye wita Sam Musoke avuga ko yaboye  iyo bisi ibirinduka inshuro nyinshi igwa kabande.

Umuryango utabara imbabare, Red Cross, ishami rya Uganda niwo wafatanyije n’abaturage kugira ngo bakure abantu muri iyo bisi yari yononekaye cyane, babajyana mu bitaro bya Masaka ngo bavurwe.

Umuvugizi wa Polisi  mu gace byabereyemo witwa Twaha Kasirye yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije no kuba abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo kubera ko hari umwijima kandi agace barimo gakunda kurangwamo ibihu byinshi.

Yaburiye abashoferi kuba maso bakajya birinda umuvuduko ukabije kuko ari imwe mu ntandaro z’impanuka zikomeye.

Polisi ya Uganda  ivuga ko hagati ya tariki 11 na 17 Kanama, 2024, abantu 76 baguye mu mpanuka zo mu muhanda, abandi barenga 360 barakomereka bikomeye.

Impanuka yaguyemi Akaliza yabaye hashize iminsi ine  abantu icumi bapfuye ubwo bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Pokopoko yagonganaga na tagisi itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace.

Ku ya 19 Kanama, 2024 abantu batandatu nabo barapfuye abandi 37 barakomereka ubwo bisi ya Sosiyete ya Gateway yagonganaga n’ikamyo ya FUSO, ku muhanda wa Masaka- Mbarara.

Yaturutse ku mushoferi wa bisi washakaga guca kuri mugenzi we wari utwaye bisi ya Jaguar, agongana n’uwari uturutse mu kindi cyerekezo.

TAGGED:AkalizafeaturedImpanukaUgandaUmunyarwandakazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Ubwoba Ko Hari Abanyarwanda Baguye Mu Mpanuka Ya Jaguar
Next Article Indonesia: Perezida Kagame Yitabiriye Umusangiro Wateguwe Na Mugenzi We
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?