Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Urukiko Rwanze Gukuraho Itegeko Rihana Ubutinganyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2024 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Uganda rwatangaje ko itegeko ribuza ubutinganyi muri iki gihugu rikomeza kubahirizwa nk’uko ryatowe mu mwaka wa 2023 ariko ruvuga ko abo rireba bemerewe uburenganzira ku buvuzi, ku kugira idini no kugira uburenganzira ku buzima bwite bwa muntu.

Abacamanza batanu bo muri uru rukiko nibo bemeje iby’uko iki cyemezo kigumishwaho.

Bayobowe na Perezida w’uru rukiko wungirije witwa Richard Buteera.

Mu mwaka wa 2023 nibwo hatowe itegeko rihana ubutinganyi muri Uganda ryiswe Anti- Homosexuality Act, 2023.

Ntiryavuzweho rumwe kuko bamwe mu bayobozi bakuru mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika baryamaganye, bavuga ko ribuza abantu kugira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Icyakora abaturage ba Uganda muri rusange bararishyigikiye, bavuga ko rije kurinda ko abana babo bahindurwa abatinganyi n’abantu badafite umutima, bakora ibintu kubera ko babibonamo amafaranga.

The Monitor yanditse ko Urukiko rwanzuye ko iby’uko abatinganyi bakumiriwe ku kwivuza, kugira ubuzima bwite bwabo bigengaho no kugira idini ari ibintu bihabanye n’amahame mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu bityo ko bikwiye kuvanwa mu itegeko iryo ari ryo ryose muri Uganda.

TAGGED:AbatinganyiAmahameItegekoUgandaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sena Y’u Rwanda Ibaza Guverinoma Icyakuyeho ‘Kandagira Ukarabe’
Next Article Drone Ya Israel Yishe Abongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?