U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu Ugushyingo, 2024.
Yafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.
Ku mupaka wa Kagitumba niho uwo musore yakiririwe, igikorwa ku ruhande rw’u Rwanda cyari gihagarariwe na Jean Bosco Zingiro usanzwe ushinzwe guhuza ibikorwa mu ishami rya Polisi mpuzamahanga, ishami ry’u Rwanda, INTERPOL.
Uganda yo yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.

Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n’urukiko mu mizi.
RIB iraburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.
