Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda Yirukanye Abanyarwanda 23 Barimo Abarwaye COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uganda Yirukanye Abanyarwanda 23 Barimo Abarwaye COVID-19

Last updated: 07 August 2021 9:27 am
Share
SHARE

Leta ya Uganda yirukanye Abanyarwanda 23 bageze ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa Gatanu, mu kubapima hagaragaramo bane banduye COVID-19 bajya kwitabwaho mu Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Abanyarwanda 23 birukanywe na Uganda bageze mu Rwanda, nyuma y’igihe bafunzwe bashinjwa kuba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko bafashwe ku matariki atandukanye muri Kamena 2021, babanza kujyanwa mu kato mu kigo cya Sheema kiri i Mbarara bahamara ukwezi kose.

Bavanwaga muri icyo kigo bakomereza muri Gereza ya Kyamugolani mu Mujyi wa Mbarara, ari naho bakuwe bazanwa mu Rwanda.

Benshi mu bafashwe bagiye binjira muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe. Gusa harimo n’abafatwaga bavuye cyangwa bagiye muri Kenya nk’uko byagaragaye mu buhamya bwabo.

Nyuma yo kwakirwa, nibwo mu kubapima hahise habonekamo bane banduye COVID-19 bahita bajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi bashyizwe mu kato mu Karere ka Nyagatare.

Muri bariya 23 bari bafunzwe, harimo bane bakomoka mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bagiye muri Uganda mu mirimo y’uburyobyi, ibikorwa bari bamenyereye mu Kiyaga cya Kivu.

Bagiye hagati y’imyaka ya 2019 na 2020 banyuze mu nzira zitenewe mu bice bya Cyanika mu Karere ka Burera.

Ku wa 6 Kamena bari mu nzira bagaruka mu Rwanda, imodoka barimo yahagaritswe n’Ingabo za Uganda (UPDF) kuri bariyeri, zihita zibajyana mu kato mu kigo cya Sheema kiri i Mbarara, bahamara ukwezi kose.

Nyuma bahise bajya kubafungira muri gereza ya Kyamugorani.

Mu batashye harimo nka Akumuntu Denise w’imyaka 38 uvuka mu Karere ka Gicumbi, we yagiye muri Uganda mu 2018 anyuze ku mupaka wa Kagitumba, aza no gushyingiranywa n’umugabo wo muri Uganda.

Amakuru Taarifa yabonye ni uko “baje kubyarana umwana w’umuhungu ubu ufite umwaka 1.5.”

Ku wa 6 Kamena ubwo yari agarutse mu Rwanda yavanywe mu modoka n’umwana we, kimwe n’abandi abanza kujyanwa mu kato ndetse aza gufungwa.

Mu bafashwe bavuye muri Kenya harimo na Uwimana Jeanette w’imyaka 30, wari wagiye muri Kenya gusura umuvandimwe we ucuruza caguwa.

Muri abo kandi harimo uwagiye muri Uganda mu 2015, aza gufatirwa na Polisi muri resitora yakoragamo i Mbarara.

Uretse abafashwe barimo kuva muri Kenya, harimo n’abafashwe na UPDF bari mu nzira bagenda.

Ibyo bikagaragaza neza ko ari umugambi wo gufata Abanyarwanda wari wateguwe neza muri Kamena.

Hashize igihe ibihugu byombi bitabanye neza, ku buryo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko bakunze gufungwa mu buryo butemewe ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Hamaze iminsi ibiganiro bigamije kuzahura umubano, ariko ntabwo biratanga umusaruro.

Abantu baturutse muri Uganda, guhera ku wa 15 Kamena 2021 basabwe kujya mu kato k’iminsi irindwi bakigera mu gihugu, bakazakavamo bongeye gupimwa ngo harebwe ko nta wanduye.

TAGGED:featuredUgandaUPDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburyo Bushya Bwo Gukora Amagambo Y’Ibanga Mu Ikoranabuhanga
Next Article RDF Nihura N’Intambara Ya Gicengezi Muri Mozambique Izabyitwaramo Ite?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?