Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uhagarariye u Rwanda Muri UN Yongeye Gushinja DRC Gukorana Na FDLR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Uhagarariye u Rwanda Muri UN Yongeye Gushinja DRC Gukorana Na FDLR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2024 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi Rwamucyo Ernest yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda ruzi neza ko DRC ikomeje gukorana na FDLR.

Hari mu nama yahuje abagize aka Kanama bari bahuye ngo bagezweho raporo ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Humviwemo raporo y’intumwa y’Umunyamabanga mukuru wa ONU muri DRC akaba ayoboye na MONUSCO Bintou Keita ku bibazo biri muri DR Congo.

Mu nteko y’Akanama ka ONU yateranye ku wa mbere, Thérèse Kayikwamba Wagner ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  yanenze u Rwanda ko “rukomeza kwita ibikorwa byarwo [muri DRC] ingamba zo kwirinda, avuga ko u Rwanda ruri gukora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cye”.

Yemeye ko igihugu cye kiyemeje gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko byemejwe tariki 25 Ugushyingo i Luanda, yongeraho ko u Rwanda na rwo “rwemeye kuvana ingabo zarwo mu gihugu cye.

Gusa ashinja M23 yitirira gufashwa n’u Rwanda ko “ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge”, ariko M23 yo kenshi yavuze ko itakubahiriza amasezerano itashyizeho umukono.

Rwamucyo we yanenze raporo yatanzwe na Bintou Keita kuri iki kibazo, avuga ko ibogamiye ku ruhande rwa Leta ya DR Congo kandi “irashaka kuvuga ko M23 ari yo mpamvu-muzi y’amakimbirane mu Burasirazuba bwa DRC”.

We avuga ko amakimbirane muri ako gace ashingiye ku guhabwa akato kw’amoko arimo Abatutsi b’Abanyecongo mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Yemeza ko raporo ya Keita “yananiwe kuvuga uburyo mu Karere kagenzurwa na M23 hari amahoro kurusha ahagenzurwa n’ingabo za Leta n’abafatanya na zo.

Ashinja Leta ko ‘yirengangije ibikorwa by’ubugome, ubwicanyi, amagambo y’urwango n’ibindi byibasira abanyecongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi’.

Kuri we ibyo nibyo shingiro ryo kubaho kwa M23 iharanira uburenganzira bwo kubaho kw’abayigize.

Ku byerekeye u Rwanda, Rwamucyo yavuze ko “Inkeke ya mbere yarwo ya mbere ari ubufatanye bwa FDLR na FARDC n’indi mitwe”.

Ati:“FDLR ni wo mutwe umaze imyaka myinshi muri DRC kandi havutse indi mitwe yo gufasha FDLR nka Nyatura na Wazalendo n’indi itandukanye”.

Mu myaka irenga 20 ishize FDLR yakomeje gukora ibikorwa byo kwica abantu no kubagirira nabi ishingiye ku bwoko bwabo mu Burasirazuba bwa Congo no kugaba ibitero “byishe abantu bigasenya n’ibintu” mu Rwanda.

Ni ibyemezwa na Amb Ernest Rwamucyo.

Ati: “Kuyisenya ni ingenzi cyane mu kubonera umuti urambye ikibazo muri Burasirazuba bwa DRC”.

Uwari ahagarariye Angola muri iyi nama yeruye avuga ko umuhati w’umuhuza Perezida João Lourenço “uzagera ku ntego ari uko gusa impande ziri guhuzwa zibigizemo ubushake”.

TAGGED:AmbasaderiCongoFDLRfeaturedImirwanoRwamucyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Utubyiniro Twongererewe Amasaha Yo Guceza
Next Article Syria: Ubuzima Buri Gusubira Mu Buryo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?