Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ukekwaho Kwiba Abaturage Yaguye Kwa Muganga 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ukekwaho Kwiba Abaturage Yaguye Kwa Muganga 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 March 2025 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gukoreshwa urugendo rurerure avanywe aho yari yafatiwe avugwaho kwiba, umugabo witwa Tuyisenge Bernabe w’imyaka 31 wo mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Nyakabuye,  Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bikaba byarabaye kuri uyu wa 25, Weruwe, 2025.

Uwapfuye yari atuye mu Mudugudu wa Rujeberi, Akagari ka Higiro, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri saa cyenda z’ijoro nibwo uwo mugabo bivugwa ko yagiye kwiba mu rugo rwa Manigaba Ezechius.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko yafatiwe mu rugo nyuma y’aho yari acitse urundi rugo yagiye kwibamo bakamutesha.

Ndetse ngo yari asize atemye umugore w’aho.

Nyuma yo gufatwa rero bivugwa ko abaturage barindwi barimo n’Umukuru w’Umudugudu bamukoranye urugendo rurerure kuko rugera ku bilometero 15 bamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

Muri urwo rugendo rero niho bikekwa ko babanje kumukubita.

Ageze yo, abapolisi babonye atameze neza basaba abari bamushoreye ko babanza kumujyana kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye witwa Kimonyo Kamali Innocent yatangaje ko abo baturage bahise bajyana uyu musore ku Kigo Nderabuzima, bamusiga mu isuzumiro barigendera.

Nyuma yo kumusuzuma, umuforomo yasanze yapfuye.

Gusa ngo ntiyakwemeza ko yazize inkoni.

Ati: “Ntabwo nakwemeza ko yakubiswe. Ashobora kuba yishwe n’indwara kuko abo mu muryango we batubwiye ko yari arwaye kanseri y’amaraso. Dutegereje ikizava mu isuzuma ku cyamuhitanye”.

Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira igihe bafashe umujura ahubwo bakamugeza ku nzego z’umutekano.

TAGGED:GitifuRusiziubujuraUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ikoranabuhanga Ryatumye Abantu Bibwa $305,000 
Next Article Karongi: Abacuruza Ibikomoka Kuri Petelori Beretswe Uburyo Nyabwo Ipimwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?