Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Guverinoma Ya Habyarimana Yanze Kwicara Ku Meza Amwe N’Inkotanyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Uko Guverinoma Ya Habyarimana Yanze Kwicara Ku Meza Amwe N’Inkotanyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2021 4:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amasezerano ya Arusha hagati ya Guverinoma ya Juvenal Habyarimana na RPF Inkotanyi yashyizweho umukono ku wa 4 Kanama 1993. Yari  yitezweho guhagarika intambara ndetse igafasha impunzi gutaha, ariko icyo cyizere cyaje kuraza amasinde.

Ni ibintu ariko bidatandukanye n’uburyo Guverinoma ya Habyarimana yatangiye yitwara mu mishyikirano, rimwe igashaka kugaragara nk’aho ikibazo cyarangiye.

Umwe mu nararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi ba RPF Inkotanyi kuva yashingwa hambere, Rutaremara Tito, yagarutse kuri iyi mishyikirano mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter.

Avuga ko n’ubwo uyu mutwe wa politiki n’ingabo ziwushamikiyeho bakoreraga muri Uganda, Perezida Yoweri Museveni yari yaremereye Habyarimana ko nta bantu bazatera igihugu cye baturutse yo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyamara ku wa 1 Ukwakira 1990 byabaye abayobozi bombi bari mu nama i New York, bituma Habyarimana ataha itarangiye.

Rutaremara avuga ko Museveni yemereye Habyarimana gufungira amayira Abanyarwanda bose bavaga muri Uganda, ndetse bumvikana ko abazajya bava mu Rwanda azajya abafata akabafunga.

Ati: “Museveni yasabye Habyarimana ko abageze mu Rwanda yabarwanya, gusa amubwira ko abagiye mu Rwanda ari indwanyi, icyaba cyiza ari uko yakumvikana nabo.”

Bucyeye ngo Habyarimana ari mu nzira ataha, yageze ku kibuga cy’indenge cy’u Bubiligi abanyamakuru bamubajije uwateye igihugu cye abasubiza ko ari Uganda.

Tito Rutaremara umwe mu nararibonye za Politiki y’u Rwanda

Rutaremara ati: “Ibyo birakaza Museveni kuko Habyarimana yari yishe amasezerano bari baragiranye. Museveni yahise asaba ko bambura Abanyarwanda imbunda n’imyenda ya gisirikare bya Uganda ubundi bakabareka bagataha iwabo.”

- Advertisement -

Kubera ibitero by’Inkotanyi, Habyarimana yasabye ubufasha Zaïre yayoborwaga na Mobutu Sesse Seko, amuha ingabo kimwe n’u Bubiligi n’u Bufaransa.

Ingabo za Zaïre zaje gutahurwaho ko zirimo kugenda zikoreye ibyo zasahuye, ndetse n’ibinyamakuru mpuzamahanga biza kubyerekana.

U Bubiligi bwagerageje guhuza Perezida Habyarimana na Museveni bahurira i Mwanza, bumvikana ko intambara ihagarara ariko Habyarimana asabwa gahura n’uruhande rw’abamurwanyaga (Inkotanyi).

Rutaremara ati: “Ibyo byose nta cyabaye.”

Uwo munsi abasilikare b’Abibiligi bahise bazinga utwabo barataha.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (Organisation de l’Unité africaine, OUA) winjiye mu kibazo.

Icyo gihe hari mu 1991.

Peresida Ali Hassan Mwinyi yongeye guhamagara Habyarimana na Museveni bahurira muri Zanzibar, abamenyesha ko ikibazo cyegurirwe OUA ariko ari we wahawe inshingano zo gutumira abazitabira ibiganiro.

Hashize iminsi mike Perezida Mwinyi yahamagaye inama irimo Habyarimana, Museveni, Pierre Buyoya wayoboraga u Burundi, Umunyamabanga Mukuru wa OUA, Minisitiri w’Intebe wa Zaïre, ba Ambasaderi n’abandi bayobozi.

Rutaremara avuga ko icyo gihe hanzuwe ko impande zombi zumvikana uko hahagarikwa imirwano, uko bazaganira ku guhagarika no kurangiza intambara, uko hazakemurwa ikibazo cy’impunzi n’uzabikurikirana, ari we Mobutu Sesse Seko.

Mobutu yatangiye imirimo

Mobutu

Nyuma y’inama ya Dar es Salaam, Mobutu yahamagaye Guverinoma ya Habyarimana n’Inkotanyi, bahurira i Goma.

Rutaremara avuga ko uwari ahagararaiye Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Mobutu ko ntawe bakwiye gushyikirana, kuko abari barateye u Rwanda batsinzwe bagasubira muri Uganda.

Ati: “Mobutu abyumvise biramurakaza kuko yari yabwiwe na Habyarimana ko hari umusirikare mukuru Col. Rwendeye wishwe n’Inkotanyi, ati ‘none uravuga ko Inkotanyi ntazihari kandi abasirikare banyu bari gupfa?”

Mobutu ahita yahise abwira Casmir Bizimungu gufata indege akajya i Kigali kubwira Perezida Habyarimana ko bagomba gushyikirana, Casmir Bizimungu agarutse imishyikirano iratangira.

Imishyikirano yakorwaga mu buryo budasanzwe

Rutaremara yakomeje ati: “Uko ibiganiro byakorwaga, abo muri Guverinoma y’u Rwanda banze ko twicarana mu cyumba kimwe, babaha icyumba cyabo natwe baduha icyacu. Abazayirwa (Zairois) bari bashinzwe imishyikirano bakajya batwara ibitekerezo by’igice kimwe babishyira ikindi, bityo bityo.”

Avuga ko uwo munsi ababafashaga mu mishyikirano batwaye ibitekerezo by’impande zombi babishyira Mobutu,  nyuma barabasezerera barataha.

Nyuma  Mobutu yahamagaye Perezida Museveni, Habyarimana, Buyoya na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania bahurira Gbadolite.

Ngo baraganiriye, ababwira aho imirimo igeze.

Rutaremara ati: “Nyuma y’iyo nama baraduhamagaye i Goma, turongera turaganira hibandwa ku bitekerezo byo guhagarika imirwano. Twembi twabyemeranyijweho, amasezerano asinyirwa Nsele i Kinshasa.”

Ku ruhande rw’Inkotanyi amasezerano yasinywe na Visi Perezida Paul Kagame ari na we mukuru w’ingabo, ku ruhande rw’u Rwanda asinywa na Casmir Bizimungu.

Rutaremara avuga ko ariya masezerano ntacyo yatanze kuko ingabo zari zumvikanyweho ko arizo zizakurikirana ibijyanye no guhagarika imirwano (cease fire), Guverinoma y’u Rwanda yanze ko abasirikare bahagarariye RPF binjira mu Rwanda.

Izindi ngabo zari guturuka muri Tanzania, u Burundi, Uganda, Zaire bose bagatanga abasirikare 10 kuri buri gihugu, na 5 ku ruhande rwa RPF ndetse na 5 ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, bakayoborwa n’umusirikare mukuru wa Zaire. Byose byaranze imirwano irakomeza.

Abafaransa bashatse kuyobora ibiganiro

Rutaremara avuga ko Abafaransa bari barimo no kurwana ku ruhande rwa Habyarimana, bahamagaye RPF i Paris.

Ati: “Nabwo leta y’u Rwanda yanga ko duhurira mu cyumba kimwe, bikorwa nk’uko ibiganiro byakozwe muri Zaire, uretse ko igisekeje, igihe cyo gusinya twese twabaga turi mu cyumba kimwe.”

Leta y’u Bufaransa na Leta y’u Rwanda ngo bifuzaga ko noneho imishyikirano itabera muri Zaïre, ko ahubwo yakwimurirwa mu Bufaransa cyangwa ahandi mu Burayi, ariko ikava muri Afurika.

Icyo gihe ngo basabye u Bufaransa kwandikira RPF basobanura impamvu bashaka ko imishyikirano ivanwa muri Afurika kandi OUA ari yo yari ifite icyo kibazo mu ntoki, kimwe n’impamvu bashakaga kwambura inshingano Perezida Mobutu.

Rutaremara yakomeje ati:  “Twabasabye ko badusabonurira uko u Bufaransa busanzwe buri ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda bwafata inshingano yo kuba umuhuza, ibitekerezo byacu babishyiriye uruhande rw’u Rwanda batinya kwandika impamvu bifuza kuva muri Afurika.”

Ngo batinye no kwandika  impamvu badashaka Mobutu, basanga bitakunda ko RPF yakwemera u Bufaransa kuko bwari ku ruhande rwa Leta y’ u Rwanda.

Nyuma nibwo bize ubwenge bwo gushaka ikindi gihugu by’amaburakindi, bahitamo Tanzania.

Imishyikirano yimuriwe muri Tanzania

Rutaremara avuga ko RPF yaje kwemera ko imishyikirano ijyanwa i Arusha, ariko isaba ko umuhuza akomeza kuba Mobutu maze akunganirwa na Tanzania, imishyikirano igaruka muri Afurika ityo.

OUA ngo yatumije inama maze impande zirebwa n’ikibazo zihurira muri Tanzania, iyo nama ishyiraho ibice bibiri by’imishyikirano.

Igice kimwe cyitwaga Politico-Military Committee cyakoreraga Addis Ababa, rimwe na rimwe kigahurira i Arusha.

Inshingano zacyo zari izo gukurikirana uko imishyikirano ikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibyavuyemo.

Icyo gice cyarimo abantu batandatu bo ku ruhande rwa RPF na batandatu bo  ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda.

Bose babaga bagizwe n’abasirikare bakuru n’abayozi b’abasivile bo mu nzego zo hejuru.

Iyo nama yayoborwaga n’Umunyamabanga Mukuru wa OUA.

Igice cya kabiri cyabaga kigizwe n’ababaga baje guhura ku mpande zombi inama yabo yayoborwaga na Minisitiri woherejwe na Tanzania afatanyije n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa OUA.

Muri iyo nama hazagamo n’abahagaririye ibihugu byabo nk’indorerezi, bagaha raporo ibihugu byabo.

Birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, u Bwongereza, Uganda,  u Burundi n’ibindi.

Iyi komite yatangiye yiga ku mabwiriza ngengamyitwarire izakoresha.

Nyuma yaho Imishyikirano ya Arusha yaje gutangira…

 

TAGGED:AbabiligiAfurikafeaturedHabyarimanaRutaremaraUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Beyond2020: Gahunda Ya Leta Y’Abarabu Yo Guteza Imbere Icyaro Yageze Mu Rwanda
Next Article Abaturage Ba Uganda Barasaba Museveni Kutumva Inama Z’Abajyanama Be
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?