Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Ibya CG Gasana Byagenze Mu Rukiko…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uko Ibya CG Gasana Byagenze Mu Rukiko…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2023 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’urubanza rwa Kazungu Denis rutarajya mu mizi rukaba ari rwo rwafatwaga nk’urukomeye kugeza ubu, muri iyi minsi urundi ruvugwa kandi rukomeye kubera uburemere bw’ururegwamo ni urwa CG( Rtd) Emmanuel Gasana.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare ariko arinzwe cyane kandi ahagera mbere ya buri wese kugira ngo hatagira umunyamakuru cyangwa undi muturage umufotora.

Nyuma y’amasaha abiri ahageze, nibwo yaje kuburanishwa bitangira asomerwa ibyo aregwa ariko arabihakana.

Yaje yambaye ikoti n’ipantalo n’urukweto rusize, rusa neza.

Umucamanza yasomeye uyu mugabo ibyo aregwa, avuga ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ‘gusaba’ no ‘kwakira’ indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, undi asubiza ko ibyo aregwa abihakana.

Uruhande rw’ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko bumusabira gufungwa by’agategamyo kubera impamvu abashinjacyaha bakunze kwita ‘impamvu zikomeye’ zituma bamukekaho ibyo bamurega.

Ibyo byaha ngo yabikoze ubwo yari afitanye imikoranire na Eric Karinganire, uyu akaba rwiyemezamirimo.

Karinganire asanganywe isoko ryo kugeza amazi mu mirima henshi mu Burasirazuba.

Muri Gicurasi 2022, uyu  rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana, ariko ageze muri Karenge ahahurira n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini zizamura ayo mazi.

Mu bice bimwe bya Karenge wasangaga umuriro ari muke, mu gihe mu bindi bice wahasangaga mwinshi.

Eric Karinganire yigiriye inama yo kwegera Emmanuel Gasana wari Guverineri amubwira iby’uwo mushinga n’ibibazo wahuye nabyo.

Gasana ngo yamusezeranyije kuzamufasha.

Bidatinze,( hari taliki 25, Gicurasi, 2022), Gasana yajyanye n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano gusura uwo mushinga barawushima.

Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana amusaba ‘rendez-vous’ kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga bityo amukorere n’ubuvugizi.

Yarabyemeye bemeranya ko bahurira muri imwe muri Hotel z’i Nyagatare bakaganira.

Muri icyo kiganiro niho Gasana yabwiriye Karinganire ko nawe afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu( ni muri Nyagatare) mu Mudugudu wa Rebero ariko amusaba ko yazaza akamupimira akareba niba munsi y’ubwo butaka nta mazi arimo.

Undi yaraje arapima arayahasanga ndetse aza no kuyamuzamurira nk’uko Gasana yari yarabimusabye kugira ngo bimworohere kuhira uwo murima.

Ni umurima wari uhinzemo ibiti bya Macadamia, kandi ngo kumukorera iyo serivisi byari bube intangiriro y’uburyo nawe [Gasana] yari kumufasha kuri cya kibazo twavuze haruguru.

Karinganire yarabikoze abikora akoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Mu ntangiriro za Nyakanga, 2023 amazi yari yarangije kugezwa mu isambu ya Emmanuel Gasana, kandi ngo gukora ibyo byose byari bifite agaciro ka Miliyoni Frw 48.

Nk’uko bari babisezeranye, Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo kuzashaka uyu mugabo ngo baganire kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanamuhuje n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Yaje kwikanga…

Nyuma y’ibyo byose,  Gasana yaje kwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

Mu mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa by’agateganyo harimo iy’uko RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27, Ukwakira, 2023, isanga hari imashini zizamura amazi zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Indi mpamvu ngo ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze kuri WhatsApp.

Ibi byose byerekana ko Karinganire Eric yakoreye Emmanuel Gasana ariko undi ntamwishyure.

Mu ibazwa ry’ibanze, Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire, yemera  ko uyu rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.

Aha rero niho ubushinjacyaha buhera buvuga ko yatse indonke, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, ari cyo ubuvugizi ku muturage.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare gufunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri.

Buvuga kandi ko bukimukoraho iperereza kandi ko bitewe n’imyanya y’ubuyobozi yabayemo indi akayiyobora, ashobora kubangamira iperereza cyangwa akaba yatoroka igihugu.

Gasana we yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15, Ugushyingo 2023, saa Cyenda.

TAGGED:featuredGasanaKaringanireNyagatareRwamaganaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwango Ku Banyamerika Mu Bihugu By’Abarabu Ruri Kuzamuka
Next Article Cabo Delgado: Bamwe Mu Byihebe Batangiye Gushyikirizwa Ubutabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?