FERWABA yatangaje ko irushanwa ryo kwibuka abakinaga Basketaball bazize Jenoside rizagenda. Bizakorwa mu rwego rwo kwibuka muri rusange ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside.
Iri rushanwa riteganyijwe kuzaba hagati y’itariki 23-27, Mata, 2025.
Hari abahoze ari abakinnyi ba Basketball benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo uzwi cyane ni uwitwaga Gisembe( Emmanuel Ntarugera) wakiniraga Espoir BBC.
Basketball yageze mu Rwanda mu myaka ya 1980. Amakipe azitabira irushanwa ryo kwibuka abayikinaga bayizize mu minsi iri imbere ni ane ayo akaba ari APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Tigers BBC.
Amakipe y’abagore ni APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.
Irushanwa nk’iri umwaka ushizwe ryatwawe mu bagabo na APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-63 naho mu bagore ritwarwa na APR W BBC itsinda REG W BBC amanota 86-81.
Nta mazina y’abatoza, abakinnyi n’abasifuzi ba Basketball aratangazwa mu buryo budakuka, icyakora ikipe ya Espoir BBC niyo yatakaje benshi bamenyekanye barimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari umubitsi w’ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi.