Louise Mushikiwabo wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda igihe kirekire, avuga ko ibiri kubera muri Ukraine bidakwiye. Avuga ko nk’umuntu ukomoka mu gihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, yumva neza akababaro k’abaturage bari gushushubikanywa n’ibitero by’ingabo z’Abarusiya, bityo nawe agasaba ko inzira y’ibiganiro yatangizwa, intambara igahagarara.
Mushikiwabo yagize ati: “ Nk’umuntu ukomoka mu gihugu kigeze kugira impunzi nyinshi ku isi kurusha ibindi mu myaka ya 1960, igihugu cyabayemo Jenoside kigatereranwa n’amahanga, ngomba kumva akababara k’abaturage ba Ukraine bakuwe mu byabo n’intambara huti huti, bagata ingo zabo bamwe bakahasiga ubuzima .”
Mushikiwabo ariko avuga ko igitekerezo cy’uko ibintu byagenda muri Ukraine ari icye ku giti cye, ko atabivuga nk’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kuko nabyo bitavuga rumwe kuri kiriya kibazo.
Hari inama igize abahagarariye biriya bihugu iherutse guterana, habaho itora ryerekeye umurongo uriya muryango wafata ku kibazo cya Ukraine ariko mu bihugu 88 biwugize bimwe byarifashe!
Ibi byatumye nta mwanzuro uhuriweho na biriya bihugu ufatwa kuko ubusanzwe umwanzuro uwo ari we wose wabyo uba ugomba kuba wumvikanyweho mu buryo busesuye.
Mu Gifaransa babyita le principe du consensus.
Ibihugu bigera kuri 20 nibyo byifashe byanga kugira icyo bitangaza ku murongo Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa byafata.
Si ubwa mbere kandi ibihugu bigize uyu muryango bidahuriza ku mwanzuro wafatwa ku kibazo gikomereye kimwe mu bihugu biwugize.
Mu mwaka wa 2018 nabwo ibi bihugu ntibyumvikanye ku mwanzuro wagombaga gufatwa ku kibazo cya Armenia na Azerbaijan.
Ni ikibazo cyari gikomeye mu mwaka wa 2018 ariko n’ubu kigifite ingaruka.
Mushikiwabo ashaka ko Umuryango ayoboye ugira icyo wemeranya kuri iki kibazo…
Mu nyandiko yagejeje kuri Jeune Afrique, Louise Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye ko ibihugu ayoboye binanirwa kugira icyo byemeranya ku kibazo nka kiriya kuko kutacyameranyaho ari inenge.
Avuga ko bikwiye kuvuga rumwe ku kibazo nka kiriya kireba isi yose n’Umuryango ayoboye by’umwihariko kuko ngo mu gihe kizaza hatazubura kuboneka ibindi ku isi bizasaba ko uriya muryango nabwo ugira icyo ubivugaho.
Ati: “ Ndemeza ko ari ngombwa ko ibihugu byose bigira icyo byemeranya ku kibazo nka kiriya kuko nemera ko ubwumvikane ku mwanzuro ku kibazo runaka ari ngombwa.”
Mu kurangiza inyandiko ye, Mushikiwabo yanditse ko yifatanyije n’abaturage ba Ukraine bafite agahinda n’ibibazo batewe n’intambara ndetse akomeza abaturage bo mu bihugu by’amahanga bahejejwe muri Ukraine kubera intambara yaje igatuma kuhava biba ingorabahizi.