Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru ZihariyeMu Rwanda

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2026 10:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyicaro gikuru cya RURA mu Mujyi wa Kigali. Ifoto: Taarifa Rwanda.
SHARE

Ba rwiyemezamirimo babiri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bavuye muri RDF bumvaga ko babonye ubundi buryo bwo gukorera igihugu binyuze mu gushyiraho ikigo cy’ubwikorezi mu mihanda ihuza u Rwanda n’Uburasirazuba bwa DRC.

Basanze imihanda ya Bukavu na Goma ijya Kigali irimo akajagari, idatanga serivisi zinoze kubera akajagari kari kayirimo.

Mu kubyitegereza, basanze abatwaraga abantu n’ibintu batari bafite gahunda inoze babikoragamo, ibi bikaba byari biteje akaga ku bagenzi n’umutekano muke muri rusange.

Gusa muri ako kajagari kose, hari inzego zari zibizi ariko ziryumaho.

Nyuma yo kubibyitegereza, abo basirikare batekereje icyaba igisubizo cyabyo maze bashinga sosiyete bise Uruyenzi Supplier LTD, igamije gutanga serivisi z’ubwikorezi zikora neza, zitekanye kandi zirinda ko ibidukikije byakwangizwa na serivisi z’ikigo cyabo.

Intego yari ngari kuko yari iyo gukoresha bisi z’amashanyarazi muri ubwo bwikorezi bw’abantu n’ibintu hagati y’ahantu havuzwe haruguru.

Zagombaga guhindura uko urujya n’uruza mu mihanda ya Bukavu–Kigali na Goma–Kigali ruteye, rukagira indi sura ijyanye n’igihe.

Gahunda yari uko ingendo zizajya zihuta, nta gutinda mu mayira, zigakorwa na bisi zigezweho zifite za cameras imbere zicungira abantu umutekano( bazita CCTV cameras), zikabamo aho umuntu yafatira ifunguro rito, aho yakwiherera mu gihe akubwe, mbese zirimo ibisubizo byinshi ku bagenzi bagenda ingendo ndende.

Kugira ngo ibyo bigerweho rero, abo ba rwiyemezamirimo barashoye, bashora imari, igihe n’ubumenyi ngo ibyo bigerweho.

Bateguye igenamigambi rirambuye ry’ubucuruzi kandi babona impushya zo gukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ndetse begereye banki zibemerera inguzanyo.

Kugeza icyo gihe, ibintu byose byari mu murongo kugeza ubwo RURA ibatambamiye.

Kubera ko iki kigo ari cyo gishinzwe kugenzura no gutanga impushya zirebana na serivisi abo bashoramari bashakaga, ntibari kugira ikintu bakora kitazibahaye.

Ubusabe bwabo bwa mbere, bwatanzwe muri Kanama. 2025 ariko burangwa kandi, nk’uko babivuga na Taarifa Rwanda ikaba yarabigenzuye, nta mpamvu ifatika bahawe yabiteye.

Bamaze kubona ko ari uko bigenze, ntibacitse intege ahubwo basabye urushyuha rw’agateganyo ariko nabwo ntibasubizwa niba bararuhawe cyangwa barwimye, bahezwa mu gihirahiro.

Uburyo bakoresheje babaza burimo guhamagara ababishinzwe, kubandikira mu buryo bwa imeri(email) gusa ntibwasubijwe.

Bahisemo kujya ku cyicaro gikuru cya RURA ngo babaze imbonankubone uko ibintu byafashe, ariko ubwo bageragayo bakanijwe, ugasanga umukozi runaka ababwiye ko atari we ubishinzwe, ko bishizwe runaka, uwo runaka nawe akabohereza ku wundi gutyo gutyo…

Kera kabaye, baje kwibonanira n’Umuyobozi mukuru wa RURA Evariste Rugigana, ababwira ko icyangombwa cy’ingenzi kugira ngo bahabwe uruhushya rw’agateganyo rwo gukora ako kazi ari uko bagombaga kuba  bafite aho bazajya baparika (parking) ibinyabiziga byabo mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi.

Bakibyumva, babishyizemo imbaraga ndetse mu Ugushyingo, 2025 bari bararangije kuzuza ibyo bari barabwe ariko bakirwana n’ibirebana na parikingi.

Burya ariko ibya parikingi birimo amananiza kuko hari ibigo bike byigaruriye ahantu ho guparika ku buryo kuhabona ari bwo ukinjira mu kazi ari ihurizo rikomeye.

Hari abafite ahantu hanini, abandi bakagira hato cyane bityo ku bashoramari bashya nka Uruyenzi Supplier LTD, kubona parikingi bikaba ingorane.

Buri uko basubiraga muri RURA ngo bayitekerereze ibyabo barebe ko yagira icyo ibafasha, basubizwaga yo, bakabwirwa kujya mu Mujyi wa Kigali gushaka imikono runaka, mbese barasiragizwa karahava!

Nyuma Taarifa yaje guhabwa amakuru ko burya akenshi impushya zihuse zihabwa abishyura menshi kandi bigakorwa na mbere y’uko ibyo basabwa biba byuzuye.

Bivuze ko ahanini abahabwa ubwo buryo ari abifite kurusha abafite imishinga myiza n’ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.

Igihe cyaje kugera, abavugwa muri iyi nkuru baza gutanga umushinga wo kwiyubakira parikingi yabo bwite, ariko bawugejeje kuri RURA, irawanga.

Ntibacitse intege…

Taarifa Rwanda imaze kumva uko ibintu byifashe, yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa RURA Evaritse Rugigana ngo agire icyo avuga ku byo abo ba rwiyemezamirimo bavugaga ku kigo ayobora.

Akibyumva yahamagaye Umuyobozi mu kigo ushinzwe ubwikorezi witwa Béathe Mukangabo kugira ngo asobanure impamvu impushya zitangwa bigoranye.

Ibyo nabyo nta musaruro wabivuyemo ugaragara kuko abayobozi ba RURA bakomeje gukinisha abo basirikare muzunga, babasiragiza ngo jya kuri uriya agikemure, undi ngo wayobye wari bujye kuri uriya gutyo gutyo…

Mukangabo we yababwiye ko akeneye “amabwiriza” ava k’Umuyobozi umukuriye—ijambo bivugwa ko rikoreshwa kenshi mu kwanga gutanga serivisi ariko uteruye.

Amabwiriza y’uwo muyobozi we ntiyegeze asohoka ngo agire icyo atangariza abamwakaga serivisi.

Iki kibazo cyaje kongera gusubira ku Muyobozi mukuru, nawe abaza Mukangabo impamvu z’ibyo akora, undi asubiza ko ashidikanya niba koko abo bantu bazakorera no muri DRC, nyamara ibyo bakaba bari barabitangiye uruhushya rwemewe n’inzego za Congo.

Rugigana we yemeraga ko ibyo abo ba rwiyemezamirimo bashakaga byashobokaga ariko umukozi ayobora ari we Béatha Mukangabo akabyitwaramo nabi.

Gusa n’Umuyobozi mukuru wa RURA yaje kongera gusaba abo basirikare gukomeza gushakisha parikingi.

Ubwo uwo munsi wari uciye ikibu, Taarifa yamenye ko ibintu byaje gufata indi sura ubwo muri Gari ya Nyabugogo haberaga inama yahuje ubuyobozi bwa RURA, izindi nzego za Leta, Ikigo gitwara abagenzi cya ATPR n’abayobozi ba Jali Transport, Mukangabo ahatangira amabwiriza y’uko ntawe ukwiye guha Uruyenzi Supplier Ltd igisubizo icyo ari cyo cyose.

Ku rundi ruhande, muri iyo nama havuyemo amakuru y’uko hari ibindi bigo bitatu byo byari byemerewe izo mpushya.

Ubutumwa muri ibyo byose bwari ubw’uko umuhati abo bashoramari bari barashyizeho wose wari ubaye impfabusa.

Amakuru bamwe mu bakozi ba RURA bato bato bahaye ubwanditsi bwacu, Ishami ry’Icyongereza, avuga ko  hari ubwo kubona uruhushya bisaba ko utanga akantu gafatika, kandi abayobozi bakuru muri iki kigo bakaba ari bo babigiramo uruhare runini.

Umwe, utaremeye ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Abo bayobozi babayeho neza cyane. Imitungo yabo irigaragaza. Gusa kubiperereza neza ntibyoroshye.”

Undi yavuze ko amakuru arambuye ku mushinga wa Uruyenzi Supplier LTD yasangijwe abantu bakomeye mu rwego rw’ubwikorezi mu Rwanda, bawusuzumye basanga uraremereye, ukoze neza cyane bibatera ubwoba basanga igikwiye ari ukuwubangamira, ukaburizwamo.

Hadatanzwe amafaranga cyangwa ngo ugire ‘gisegura’, nta dosiye wacishamo

Bivugwa ko ubu muri RURA harimo dosiye 10 zisaba impushya z’ubwikorezi zitarasuzumwa kandi Uruyenzi Supplier LTD ni yo yonyine yasabaga inzira zambukiranya imipaka.

Ibyo byonyine, nk’uko abatangabuhamya babivuga, byahise biyisibira amayira!

Umuyobozi umwe ukora mu by’ubwikorezi imbere mu gihugu yavuze atazuyaje ati: “Mubyibagirwe! Ntibazigera bazibona. Urwego rwuzuyemo abantu bakora ki mafia, kandi abakozi ba RURA nabo babariraho.”

Hari n’ikindi kibazo gikomeye ariko…

Urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda rwiganjeho abasirikare bakuru bahoze ku rugamba—abajenerali, abakoloneli n’abandi bari bakomeye mu gihe cyo kubohora igihugu.

Ku bahoze ari abayoborwa, n’ubwo baba bafite ubumenyi n’icyerekezo gifatika, kwinjira muri urwo rwego biragoye cyane.

Ni nk’urukuta rutagaragara umuntu atatobora na gato.

Ku bavugwa muri iyi nkuru,  igihombo cyababayeho ni kinini.

Bifuzaga gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, gukemura ikibazo gifatika cy’ubwikorezi no guteza imbere ubwikorezi budahumanya ikirere ariko barananijwe.

Ahubwo baje kwisanga basa n’abari kwiteranya n’inzego, bisanga bahanganye n’abakorana gusa n’abifite bihambaye.

Taarifa yanditse inkuru nyinshi nk’izi mu gihe cyatambutse yerekana ko iki kibazo gihari kandi gikwiye guhagurukirwa.

Abashoramari bahora ku mirongo idashira ku biro bya RURA.

Abo barimo abahamagara ntibitabwe, abakandika emeri ntizisubizwe, inama  bemerewe kugirana n’abayobozi zigasubikwa nta mpamvu babwiwe, mbese buri ntambwe bateye igakomwa mu nkokora.

Ingaruka z’ibi kandi zirakomeye.

Inzego zagombye guteza imbere imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no gutuma habaho ihangana mu bucuruzi riciye mu mucyo, ntizihinduke urubuga rw’abagashize bonyine.

Ku kigo Uruyenzi Supplier Ltd, isomo rirashaririye kuko nabo bagize uruhare mu kubohora igihugu none ubu bisanze imikorere n’imiterere y’inzego zivugwa muri iyi nkuru ibangamira inzozi bari bafitiye igihugu cyabo.

Mu by’ukuri bakeneye ubutabera nubwo batazi kugeza ubu uzabubaha!

TAGGED:AbasirikarefeaturedIngaboRugiganaRURARuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali
Next Article Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?