Mu mpera za Nzeri, 2023 biteganyijwe ko i Kiev hazagera indege za mbere zo mu bwoko bwa F-16. Ni indege z’indwanyi kandi zihuta cyane.
Ikibazo gihari ni uko zatinze none intambara ikaba igeze ahakomeye kandi bitapfa gushoboka ko Ukraine ubwayo isubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya .
Time yanditse ko icyemezo cyo guha Ukraine ziriya ndege cyafashwe mbere gato y’uko Perezida Joe Biden ajya i Hiroshima mu nama ya G7 iheruka.
N’ubwo Ukraine yari yarifuje guhabwa izi ndege kuva intambara yatangira muri Gashyantare, 2022, Abanyamerika babanje kubigendamo gake banga ko zazakoreshwa nabi zikaba zafatirwa ku rugamba.
Ikindi ni uko abasirikare ba Ukraine nta bumenyi bari bafite mu kuzikoresha bityo bikaba byari bufate amezi 18 baziga.
Bagombaga kwiga uko zikora, uko zitwarwa, uko zikoreshwa ku rugamba n’ikoranabuhanga ryazo.
Ikiyongera ho ni uko n’ibibuga by’indege bya Ukraine bitujuje ibisabwa ngo bigweho indege ziremereye kandi zihuta nka F-16.
N’ubwo abaturage ba Ukraine bashobora kwishimira ko ziriya ndege zizabafasha mu guhangana n’Abarusiya, ku rundi ruhande, ni ngombwa kwitega ko intambara izakara.
Ntawamenya icyo i Moscow bari gutegura, ariko nanone uwavuga ko baticaye ubusa ntiyaba abeshye!
Ingabo za Putin nazo zigomba kuba hari igikorwa gikomeye ziri gutegura kuzakorera muri iyi ntambara zatangije.
Abongereza baherutse nabo kwemera kuzaha Ukraine ibifaro byo gukoresha mu ntambara yo ku butaka.
Hagati aho amahanga aribaza uko intambara ya Ukraine izarangira kubera ko buri ruhande rugamije kwemeza urundi.