Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umubano Wa Polisi Yacu Niya Botswana Ushingiye Kuwa Abakuru B’Ibihugu- IGP Munyuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umubano Wa Polisi Yacu Niya Botswana Ushingiye Kuwa Abakuru B’Ibihugu- IGP Munyuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2023 3:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza avuga ko umubano Polisi y’u Rwanda ishaka kugirana n’iy’uwa Botswana ushingiye k’ubuyobozi n’umubano by’Abakuru b’ibihugu byombi, Kagame na Masisi.

Hari mu ijambo yavuze ubwo yakiraga itsinda ryaturutse muri Botswana riyobowe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisiya Botswana witwa Phemelo Ramakorwane uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’Icyumweru.

IGP Munyuza ati: “ : Inama twagiranye n’amasezerano y’ubufatanye twasinye, bishingiye ku bucuti n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, tugendeye k’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame na Perezida Mokgweetsi Masisi.”

Avuga ko buriya bufatanye buzungukira impande zombi  binyuze mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kuganira no kungurana ubumenyi.

Ni ubumenyi bushingiye ku bintu byinshi birimo guhanahana amakuru y’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.

Muri iyo mikoranire, hazibandwa k’uguhana amahugurwa ku bihugu byombi, gusangira ibyo abantu bakora neza no gukomeza kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi w’agateganyo Phemelo Ramakorwane nawe avuga ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya polisi zombi ari ifatiro rizazifasha gukurikirana no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bibangamira u Rwanda na Botswana ndetse n’akarere muri rusange.

Polisi y’u Rwanda isanganywe umubano n’iya Namibia, iya Lesotho n’iy’u Butaliyani.

IGP Dan Munyuza: Inama twagiranye n’amasezerano y’ubufatanye twasinye, bishingiye ku bucuti n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, tugendeye ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame na Perezida Mokgweetsi Masisi. pic.twitter.com/IFtYzGOFDs

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) January 23, 2023

TAGGED:BotswanafeaturedMunyuzaPolisiRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hagiye Gutangizwa Igitaramo Cyo Kwishimira Ibigwi By’Abagacishijeho
Next Article Yashatse Kwica Ingurube Ayihushije Iramuhitana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?