Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bitazageza kuri uyu wa Mbere taliki 19, Kanama, 2024 toni z’umuceri zari zaraheze ku mbuga mu mirenge y’akarere ayobora zitabonye abaguzi.
Hashize igihe gito kuri Radio/TV10 hatambutse inkuru y’abahinzi batakambaga ko babuze aho bagurisha toni nyinshi z’umuceri bejeje kandi bari barijejwe isoko.
Ni abahinzi bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza na Nyakabuye muri Rusizi babari barawuhinze mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi.
Perezida Kagame aherutse kugaruka kuri iki kibazo, avuga ko bigayitse kubona abayobozi barashishikarije abahinzi guhinga igihingwa ngo bihaze mu biribwa banasagurire isoko cyakwera kikaborera ku mbuga.
Yabivuze ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’Abadepite mu minsi micye ishize.
Bidateye kabiri hahise hasohoka urutonde rw’abagize Guverinoma bashya ariko uwari ushinzwe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Prof Ngabitsinze ntiyagarukamo.
Ntawamenya niba ikibazo cy’uriya muceri ari cyo cyamuvanye mu ntebe ariko birashoboka cyane kuko Kagame yavuze ko ‘hari ugomba kubibazwa byanze bikunze’
Amakuru aturuka i Rusizi aremeza ko Umuyobozi w’aka Karere Dr. Anaclet Kibiriga yavuga ko toni zose zuriya muceri ziri burare zipakiwe kandi koperative zawuhinze zose zikarara zishyuwe.
Ubuyobozi bwa Rusizi buvugako ku mbuga hari umuceri ungana na Toni 350 naho uri mu bubiko hakaba toni 8000.
Ikigo kitwa EAX ( East Africa Exchange) nicyo cyaguze uwo muceri ndetse amakuru Taarifa ifite aremeza ko hari amakamyo yatangiye kujya kuwutunda.