Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umufaransa Ukekwaho Gutoza Abarwanyi Ba Bozizé Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umufaransa Ukekwaho Gutoza Abarwanyi Ba Bozizé Yatawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 May 2021 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10, Gicurasi, 2021, i Bangui muri Centrafrique hafatiwe Umufaransa  witwa Quignolot Rémy  Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé umaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bw’i Banqui.

Uyu mugabo bivugwa ko ari umwe muri ba maneko b’u Bufaransa, kandi ngo muri 2013 nabwo yagize uruhare mu guhirika Bozizé.

Ubwo Polisi ya Centrafrique yamufatiraga aho yamusanze, yamusatse imusangana ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Ibyo bamusanganye:

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

-Bamusanganye imbunde zirasa amasasu menshi kandi mu gihe gito,

– Ibyo amasasu abikwamo,

– imyenda ya gisirikare idapfumurwa n’amazi,

– Ibyuma bifasha amaso kureba kure( jumelles, binoculars), 

-Imbunda za ba mudahusha( snipers),

- Advertisement -

 -Inkweto ndende zifasha mu kugenda hantu hari amahwa kandi hanyerera,

-Amatoroshi,

– Ibikoresho abasirikare cyangwa ba mukerarugendo bitwaza kugira ngo baze kubishinga bikoze inzu yo kuraramo,

-Imbunda nto( pistolets),

-Amapingu,

-Mudasobwa n’ibindi.

Mu byangombwa bamusanganye harimo visa yahawe na Repubulika ya Mali tariki 11, Ugushyingo, 2020.

Muri byo [ibyangombwa] hari icyanditseho ko tariki 07, Ukwakira, 2020 aribwo yageze muri Repubulika ya Centrafrique ahava tariki 22, Ukwakira, 2020.

Kuva icyo gihe ntawamenye uko yahagarutse kugeza ubwo ahafatiwe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri tariki 11, Gicurasi, 2021.

Mu byangombwa bye kandi harimo ko yavutse tariki 17, Mutarama, 1966, ariko akaba afite inkomoko i Tunis muri Tunisia.

Irebere ibyo bamusanganye:

Bimwe mu bimuranga
Ni Umufaransa ufite inkomoko muri Tunisia
Yarafite ibintu byinshi birimo n’ibiribwa bikorerwa mu nganda
Bamusanganye ibikoresho bya gisirikare byinshi
TAGGED:CentrafriquefeaturedManekoPolisiUmufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuraperi J. Cole Wo Muri Amerika Agiye Gukinira Patriots BBC Muri BAL 2021
Next Article Yatandukaniye N’Umwana We Muri Libya, Bongera Guhurira Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?