Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo ukorera mu Karere ka Nyagatare niwe wabaye umunyamahirwe wa kabiri wegukanye ipikipiki muri Tombola ya CANAL+ RWANDA.
Abandi banyamahirwe batomboye Televiziyo, Telefoni zigezweho zigendanwa n’amakarita y’ikoranabuhanga abafasha guhaha.
Byabereye muri Tombola yashyizweho nka poromosiyo CANAL+ yari yarateguye mu mpera z’umwaka wa 2021 mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.
Ku ya 26 Mutarama 2022, mu karere ka Nyagatare niho hatangiwe iriya pikipiki ya kabiri yegukanywe na Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo.
Igihembo cye yagishyikirijwe n’umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA.
Ruganzu yishimiye iriya pikipiki ndetse avuga ko bitangaje ariko bikaba binashimishije kuba ari we wayitsindi mu Banyarwanda bose bakoresha CANAL + mu Rwanda.
Ati: “Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya CANAL+. Hari igihe ngura irya 5,000 Frw cyangwa se irya 20,000 Frw nshaka kureba imikino inyuranye. N’ibyagaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto. Icyo nashishikariza abantu ni ukugura ibikoresho bya CANAL+ yaba Dekoderi ndetse n’ifatabuguzi ryayo.”
Uretse uwatsindiye Moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo Smart TV ebyiri, Telefone ya Samsung S20 ndetse n’amakarita yo guhaha afite agaciro k’ibihumbi 30.000 Frw.
Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije indi poromosiyo yo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n’imikino y’igikombe cy’Africa.
Dekoderi n’ibikoresho byose byashyizwe Frw5,000 mu gihe igiciro cya Installation(kuyimanikira umukiliya) ari Frw 5,000.
Ku basanzwe batunze Dekoderi za CANAL+, iyo umukiliya aguze ifatabuguzi, ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+.
Umukiliya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.