General Mashikilisana Fakudze usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo z’ubwami bwa Eswatini ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine. Yaraye yakiriwe na mugenzi we Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda.
Gen Mashikilisana ari kumwe n’umunyamabanga muri Minisiteri y’ingabo za Eswatini witwa Prince Sicalo Dlamini .
Bombi bakiririwe muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyari cyitabiriwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo ushinzwe ububanyi n’amahanga Brig Gen Patrick Karuretwa.
Hari na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Nyakubahwa Juvénal Marizamunda.
Abashyitsi baturutse muri Eswatini beretswe uko RDF yiyubatse ndetse baganirizwa n’uko iby’umutekano byifashe muri iki gihe mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwakirwa n’abayobozi bo mu ngabo z’u Rwanda, Prince Sicalo yavuze ko we na mugenzi we basuye u Rwanda kugira ngo bige uko rwakoze ngo rutere imbere kandi bikorwe mu rwego rwo gutsura umubano hagati ya Kigali na Mbabane.
We na mugenzi we kandi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Prince Sicalo na Gen Mashikilisana bari mu ruzinduko rw’iminsi ine, ruzarangira taliki 20, Kanama, 2023.
Eswatini Defence Principal Secretary and Army Chief visit RDF Headquarters https://t.co/7TwCFfoS3N pic.twitter.com/jssOca7471
— Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) August 18, 2023