Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugabo Afunzwe Ashinjwa Gukorera Iyicarubozo Umwana We w’Imyaka Itatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Umugabo Afunzwe Ashinjwa Gukorera Iyicarubozo Umwana We w’Imyaka Itatu

Last updated: 19 March 2021 12:53 pm
Share
SHARE

Umugabo wo mu Karere ka Ngororero yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera umwana we w’imyaka itatu amukubise urutsinga.

Uwo mugabo kuri uyu wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko yemera ko ibyo yakoze ari ibyaha kandi ko abisabira imbabazi. Yavuze ko yabikoze yasinze ikigage.

Ati “Naratashye ngeze iwanjye madamu andegera uwo mwana, anshinja ko ntajya muhana ndetse ko bimubabaza. Nagiye kubona mbona umwana yitumye aho twari kurira ngira umujinya mukubita agatsinga kari aho hafi. Ariko rwose nabonye ko nakosheje mu gitondo.”

Yavuze ko bukeye yabonye uko umwana yakomeretse ku kuboko no ku itako, yigira inama yo kumujyana kwa muganga. Abantu bahise bamutangaho amakuru arafatwa.

Yavuze ko amaze iminsi itatu afashwe.

Umuvugizi w’Urwego Rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibyaha uriya mugabo akurikiranyweho ari uguhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye.

Naramuka ahamijwe ibyaha n’urukiko azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Umwana wakubiswe yarababaye cyane
TAGGED:RIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Mu Biganiro Bya Nyuma Na Qatar Airways Ku Migabane Muri RwandAir
Next Article Iperereza Ryanzuye Ko AstraZeneca Ntaho Ihuriye No Kwipfundika Kw’Amaraso
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?