Paul Pelosi ni umugabo wa Nancy Pelosi, usanzwe uyobora Inteko ishinga amategeko ya Amerika. Hari umugabo uherutse kwinjira mu rugo rwabo ashaka gukubita Paul Pelosi inyundo mu mutwe ariko Imana ikinga akaboko.
Abapolisi baratabaye basanga uwo mugabo yakubise Paul Pelosi inyundo inshuro ebyiri ariko ntiyapfa, ubu ari kwa muganga.
Abo muri uyu muryango basanzwe batuye muri Leta ya California.
Nancy Pelosi yanditse kuri Twitter ko we n’abana be ndetse n’abuzukuru be bakuwe umutima na kiriya gitero.
Polisi ivuga ko yasanze uriya mugabo ari kugundagurana na Paul Pelosi ashaka kumwaka inyundo ngo yongere ayimukubite, iramutesha.
Paul Pelosi ngo yakubiswe iriya nyundo inshuro ebyiri, ariko ngo amahirwe ni uko ntayo yakubiswe mu mutwe.
Uwashakaga kumukubita inyundo ngo ni umugabo witwa David Depape w’imyaka 42 y’amavuko
Umwe mu bapolisi bakuru bo mu gace byabereyemo witwa Scott avuga ko ibyo uriya musore yakoze ari ibintu yari yateguye.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko uriya mugabo yaje avuga asakuza abaza aho Nancy Pelosi aherereye, nibwo umugabo we Paul Pelosi yazaga kureba uwo ari we baba barafatanye ashaka kumukubita inyundo.
Inkuru y’uko Nancy Pelosi yashakishijwe n’umuntu ngo amwice yageze kuri Perezida Joe Biden ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta ya Delaware ari n’aho avuka.
Wall Street Journal ivuga ko muri iki gihe abanyapolitiki b’Amerika bugarijwe n’abantu babafitiye urwango ndetse rushobora kuzatuma bamwe bahasiga ubuzima.