Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Avuga Ko Kuzuza Urugomero Rwa Rusumo Bitazagerwaho Ku Gihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Avuga Ko Kuzuza Urugomero Rwa Rusumo Bitazagerwaho Ku Gihe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 October 2021 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yahaye abanyamakuru yavuze  ko iyo urebye aho umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ugeze( kuri 81.4%), usanga utazaba wararangiye ku gihe wari waragenewe. Wari waragenewe kuzarangira mu Ukuboza, 2021.

Yabivuze ari kumwe na bagenzi bashinzwe bashinzwe kugenzura Imari y’u Burundi, Madamu Générose Kiyago n’uwa Leta yunze ubumwe ya Tanzania witwa Charles Edward Kichere.

Obadiah Biraro watorewe kuyobora bariya bagenzi be yavuze ko n’ubwo abagenzuzi b’imari yagenewe gukora uriya mushinga basanzwe atari abahanga mu by’ubwubatsi, ariko amaso yabo yaberetse ko igihe cyo kuwuzuza kizagera uterarangira.

Ati: “ Mbivuze neruye ko rwose uriya mushinga uzaba utaruzura mu mpera z’Ukuboza, 2021. Igihe gisigaye ni gito cyane.”

Obadiah Biraro ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Ni umushinga wagenewe Miliyoni 340 $ ni ukuvuga Miliyari 340 Frw kandi ngo nuwuzura uzatanga megawatts 80.

Ikindi ngo ni amafaranga yakoreshejwe muri uriya mushinga kugeza ubu angana na 57% by’amafaranga yose yari yarateganyirijwe umushinga.

Ku rundi ruhande ariko abakoze igenzura bavuga ko n’ubwo igice kinini cyakozwe, ariko ntawamenya niba ijanisha risigaye atari ryo ryazagaragaramo igihombo.

Obadiah Biraro yavuze ko hagomba kuzakomeza gukurikirana niba ariya azakoreshwa icyo yagenewe.

Imirimo yo kubaka ruriya rugomero yatangiye muri 2014.

Raporo yakozwe na bariya bagenzuzi b’imari  izagezwa mu Nteko zishinga amategeko za buri gihugu( Burundi, Rwanda na Tanzania).

Muri Kamena, 2021 Abaminisitiri b’u Rwanda, u Burundi na Tanzania bahuriye kuri ruriya ruganda barasuzuma basanga ngo ruzuzura mu  mpera z’Ukuboza, 2021.

Icyo gihe Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete yari kumwe na  bagenzi be, Ibrahim Uwizeye w’u Burundi na Dr Medard Kalemani wa Tanzania.

Mbere bari babanje kujya  i Ngara muri Tanzania kureba aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo igeze.

Umushinga wubaka ruriya rugomero, NELSAP-CU (Nile Equatorial Lakes Subsidary Action Program-Coordination Unit), icyo gihe wemeje ko imirimo yo kubaka urwo rugomero yadindijwe na COVID-19.

Icyemezo cyari icyo gutangira ibikorwa kandi bikarangira ku gihe bihaye.

Amashanyarazi ruriya rugomero rugomba kuzatanga azasaranganywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na Tanzania kuko byose bisangiye umugezi w’Akagera.

TAGGED:BurundifeaturedRusumoRwandaTanzaniaUrugomero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushakashatsi Bwerekanye Uko Coronavirus Zihinduranyije Zinjiye Mu Rwanda
Next Article Abantu 13 “Bakorana” Na ADF Bafashwe Bakekwaho Gutegura Ibitero Ku Mujyi wa Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?