Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Avuga Ko Kuzuza Urugomero Rwa Rusumo Bitazagerwaho Ku Gihe

Mu kiganiro Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yahaye abanyamakuru yavuze  ko iyo urebye aho umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ugeze( kuri 81.4%), usanga utazaba wararangiye ku gihe wari waragenewe. Wari waragenewe kuzarangira mu Ukuboza, 2021.

Yabivuze ari kumwe na bagenzi bashinzwe bashinzwe kugenzura Imari y’u Burundi, Madamu Générose Kiyago n’uwa Leta yunze ubumwe ya Tanzania witwa Charles Edward Kichere.

Obadiah Biraro watorewe kuyobora bariya bagenzi be yavuze ko n’ubwo abagenzuzi b’imari yagenewe gukora uriya mushinga basanzwe atari abahanga mu by’ubwubatsi, ariko amaso yabo yaberetse ko igihe cyo kuwuzuza kizagera uterarangira.

Ati: “ Mbivuze neruye ko rwose uriya mushinga uzaba utaruzura mu mpera z’Ukuboza, 2021. Igihe gisigaye ni gito cyane.”

- Advertisement -
Obadiah Biraro ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Ni umushinga wagenewe Miliyoni 340 $ ni ukuvuga Miliyari 340 Frw kandi ngo nuwuzura uzatanga megawatts 80.

Ikindi ngo ni amafaranga yakoreshejwe muri uriya mushinga kugeza ubu angana na 57% by’amafaranga yose yari yarateganyirijwe umushinga.

Ku rundi ruhande ariko abakoze igenzura bavuga ko n’ubwo igice kinini cyakozwe, ariko ntawamenya niba ijanisha risigaye atari ryo ryazagaragaramo igihombo.

Obadiah Biraro yavuze ko hagomba kuzakomeza gukurikirana niba ariya azakoreshwa icyo yagenewe.

Imirimo yo kubaka ruriya rugomero yatangiye muri 2014.

Raporo yakozwe na bariya bagenzuzi b’imari  izagezwa mu Nteko zishinga amategeko za buri gihugu( Burundi, Rwanda na Tanzania).

Muri Kamena, 2021 Abaminisitiri b’u Rwanda, u Burundi na Tanzania bahuriye kuri ruriya ruganda barasuzuma basanga ngo ruzuzura mu  mpera z’Ukuboza, 2021.

Icyo gihe Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete yari kumwe na  bagenzi be, Ibrahim Uwizeye w’u Burundi na Dr Medard Kalemani wa Tanzania.

Mbere bari babanje kujya  i Ngara muri Tanzania kureba aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo igeze.

Umushinga wubaka ruriya rugomero, NELSAP-CU (Nile Equatorial Lakes Subsidary Action Program-Coordination Unit), icyo gihe wemeje ko imirimo yo kubaka urwo rugomero yadindijwe na COVID-19.

Icyemezo cyari icyo gutangira ibikorwa kandi bikarangira ku gihe bihaye.

Amashanyarazi ruriya rugomero rugomba kuzatanga azasaranganywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na Tanzania kuko byose bisangiye umugezi w’Akagera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version