Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Wa Perezida W’u Burundi Yakiriye Ambasaderi W’u Butaliyani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umugore Wa Perezida W’u Burundi Yakiriye Ambasaderi W’u Butaliyani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2022 2:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Angéline Ndayishimiye Ndayubaha Madamu wa Perezida w’u Burundi kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Werurwe, 2022 yakiriye Ambasaderi w’u Butaliyani mu Burundi witwa Massi Mazzanti.  Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Burundi.

Madamu Ndayishimiye yashinze kandi ikigo cyo kwita ku batishoboye yise ‘Umugiraneza Action Bonne’.

U Burundi buyobowe na Evariste Ndayishimiye buri kwiyubaka gahoro gahoro binyuze mu gutsura umubano n’amahanga harimo n’ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa, Israel n’ibindi.

La Première dame et Présidente de la fondation #Umugiraneza "@action_bonne" @Burundi1stLady reçoit en audience l'Ambassadeur d'Italie au #Burundi avec résidence à Kampala @massi_mazzanti. Les échanges ont porté sur le développement de la santé de la population burundaise. pic.twitter.com/ZX5UEF4HJ4

— RTNB (@RTNBurundi) March 9, 2022

Nta gihe kinini gishize Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye mu Biro bya Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia akaba ari nawe uhagarariye inyungu za Israel mu Burundi witwa Aleligne Admasu.

Mu mwaka wa 2021 Perezida w’u Burundi nabwo yakiriye uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burundi baganira uko umubano w’impande zombi ‘wakongera’ kuba mwiza.

Mbere y’umwaka wa 2015, Ubumwe bw’u Burayi bwari bubanye neza n’u Burundi.

Byaje kugenda nabi uwo uwahoze abuyobora witwa Pierre Nkurunziza yiyamamarizaga manda itaravuzweho rumwe bikaza guteza imidugararo mu gihugu  ndetse ikagwamo abantu benshi abandi bagahunga.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden  nawe mu mpera z’umwaka wa 2021 yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye taliki 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa Perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga Urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

TAGGED:AmerikaBurundifeaturedNdayishimiyeNkurunziza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukonje Buri Munsi -20C Bwakomye Imbere Ibitero By’u Burusiya Kuri Ukraine
Next Article Ukraine Yacyuye Abasirikare Bayo Babaga Muri Congo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?