Umugabo Yiyahuye Bikekwa Ko Yabitewe N’Umugore We Wamuciye Inyuma

I Nyamata mu Karere ka Bugesera, haguye ishyano ubwo abantu basangaga umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Jean Paul Nsabigaba yiyahuye yimanitse.

Amakuru dukesha abo mu muryango we avuga ko yabitewe n’uko umugore we yamuciye inyuma agatwita inda y’undi mugabo utaramenyekana.

Umugore we yitwa Kercie Akariza ubu aba muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Umuryango wanyakwigendera uravuga ko mbere y’uko yiyahura yerakanaga ibimenyetso byo kwiheba, atakiganira ngo asabane n’inshuti.

- Advertisement -

Ku Cyumweru tariki 07, Werurwe, 2021 Nsabigaba yashyize kuri WhatsApp ‘utu emojis’ turira cyane ndetse n’ifoto ari kumwe n’umwe muri benewabo baririmba indirimbo isaba Imana imbabazi.

Bukeye bw’aho abantu bamusanze yimanitse yapfuye.

Urwego rw’iperereza (RIB) ruracyakora iperereza ku rupfu rwe.

Umwe mu bo mu muryango we utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Taarifa ko ikibazo cyavutse nyuma y’aho Nsabigaba amenye amakuru y’uko umugore we yamuciye inyuma kenshi ndetse ko atwite.

Uyu mugore ngo yatengushye umukunzi

Yagize ati: “Nyakwigendera yambikanye impeta n’umugore wemuri 2019 nyuma uriya mugore aza kumuta aragenda. Mu Ukwakira, 2020 nibwo yagarutse kumusura bukeye asubira yo.”

Icyo gihe yasize amusezeranyije ko agiye kumushakira VIZA hanyuma akazamusangayo.

Undi asigara kuri icyo kizere kinshi.

Icyo kizere cyamuraje amasinde, ahubwo atangazwa kandi ababazwa cyane no kumenya ko umugore we atwite.

Jean Paul Nsabigaba wari usanzwe ari umushomeri atunzwe n’amafaranga mushiki we yamwohererezaga ndetse n’umugore we, yacitse intege ananirwa kubyihanganira ahitamo kwiyambura ubuzima.

Kugeza ubu umugore we ntaragira icyo avuga ku rupfu rw’umugabo we.

Asanzwe azwiho gukoresha cyane Instagram.

Yararize arangije ati: Murabeho!
Share This Article
2 Comments
  • Morning mwabanyamakurumwe icyo nababwira gusa muri imbwa zimoka zimokera ishyano ibyo muvuga murabizi? Ubwo hagize ubarega mwasibanura neza amakuru mpimbano mutangaza abanyamakuru babanyarwanda mwabuze icyo mutangaza ? Imbwa imbecile gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version