Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugore Yatorewe Kuyobora Namibia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Umugore Yatorewe Kuyobora Namibia

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2024 12:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.

Netumbo-Nandi-Ndaitwah yabonye amajwi arenga 57,31%, akurikirwa na Panduleni Itula, wabonye amajwi 25,50%.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko atakozwe uko byari biteganyijwe kubera ibibazo tekinike.

Hari kandi ’ibura ry’ibikoresho byabaye muri iki gihugu.

Ayo matora yatangiye kuwa wa gatatu w’Icyumweru gishize hari tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2024.

Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72 yavuze ko abaturage yatoye neza.

Yabwiye Reuters ati:”Igihugu cya Namibia cyatoreye amahoro n’umutekano.”

Umukandida watsinzwe witwa Panduleni Itula we ntiyemeye ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kuko avuga ko ari we uri ku songa mu kugira amajwi menshi.

Nandi-Ndaitwah watorewe kuba Perezida w’iki gihugu yari asanzwe ari Visi Perezida akaba ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka SWAPO riri ku butegetsi ndetse akaba yari amaze imyaka 25 mu buyobozi.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora cyabereye mu murwa mukuru Windhoek.

Ishyaka rya IPC ryavuze ko rizagana inkiko kandi rishishikariza abaturage batabashije gutora kubera ibibazo tekinike byabaye mu matora ndetse n’ibyo bise imicungire mibi y’akanama k’amatora, kujya kuri polisi bagatanga ikirego.

Nandi-Ndaitwah narahira azaba abaye umugore wa gatatu muri Afurika ubaye Perezida nyuma ya Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia.

TAGGED:AmatorafeaturedNamibiaPerezidaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guhamiriza Byashyizwe Mu Murage W’Isi
Next Article Abanyarwanda 48 Bishwe N’Ibiza Mu Mezi Atatu Ashize
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Perezida Wa Misiri Yambitse Umupolisi W’u Rwanda Umudali

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Kabila Yashinze Ishyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?