Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu.
Netumbo-Nandi-Ndaitwah yabonye amajwi arenga 57,31%, akurikirwa na Panduleni Itula, wabonye amajwi 25,50%.
Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko atakozwe uko byari biteganyijwe kubera ibibazo tekinike.
Hari kandi ’ibura ry’ibikoresho byabaye muri iki gihugu.
Ayo matora yatangiye kuwa wa gatatu w’Icyumweru gishize hari tariki 27 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2024.
Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72 yavuze ko abaturage yatoye neza.
Yabwiye Reuters ati:”Igihugu cya Namibia cyatoreye amahoro n’umutekano.”
Umukandida watsinzwe witwa Panduleni Itula we ntiyemeye ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora kuko avuga ko ari we uri ku songa mu kugira amajwi menshi.
Nandi-Ndaitwah watorewe kuba Perezida w’iki gihugu yari asanzwe ari Visi Perezida akaba ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka SWAPO riri ku butegetsi ndetse akaba yari amaze imyaka 25 mu buyobozi.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwitabira igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora cyabereye mu murwa mukuru Windhoek.
Ishyaka rya IPC ryavuze ko rizagana inkiko kandi rishishikariza abaturage batabashije gutora kubera ibibazo tekinike byabaye mu matora ndetse n’ibyo bise imicungire mibi y’akanama k’amatora, kujya kuri polisi bagatanga ikirego.
Nandi-Ndaitwah narahira azaba abaye umugore wa gatatu muri Afurika ubaye Perezida nyuma ya Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia.