Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umugororwa Yarasiwe I Rusizi Arapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Umugororwa Yarasiwe I Rusizi Arapfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2021 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko hari umugororwa w’imyaka 24 witwa Daniel wari ufungiye muri Gereza ya Rusizi warashwe ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize arapfa. Gereza ya Rusizi yubatswe mu Murenge wa Kamembe hafi y’Ibiro by’Akarere ahitwa ku KACYANGUGU.

Amakuru dufite avuga ko Daniel yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine.

Turacyategereje icyo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa Senior Superintendent of Prisons(SSP) Pelly Uwera Gakwaya adutangariza cyatumye iriya mfungwa iraswa, ndetse niba nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo ifatwe itarashwe ngo ipfe.

Perezida Kagame yigeze gusaba inzego z’umutekano kutarasa abaturage…

Umwe mu baturage batanze ibibazo ubwo Perezida Kagame yahaga Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ikiganiro, yamubajije icyo avuga ku nzego z’umutekano[icyo gihe havuzwe Polisi by’umwihariko] zirasa abaturage bagapfa.

Iki kiganiro cyatambutse tariki 06, Nzeri, 2020.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zifite ubushobozi n’ubumenyi bwo kuba zafata uwo ari wese zikurikiranye ho icyaha runaka bitabaye ngombwa ko araswa. Kagame yavuze ko inzego z’umutekano zatojwe bihagije k’uburyo zishobora gufata uwo ari we wese niyo yaba ari ruharwa(hardcore criminals) bitabaye ngombwa ko araswa.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari bamuteze amatwi ko abarasa abantu babikora ku giti cyabo, ko bitakwitirirwa urwego runaka kuko rutaba ari rwo rwabimutumye, cyangwa ngo bibe ari igikorwa gisanzwe kimenyerewe.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame natwe buratureba-

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa  CG George Rwiagamba yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ubutumwa Perezida Kagame yahaye Polisi bwo kutarasa abantu nabo bubareba[abo muri RCS].

Icyo gihe yagize ati: “ Inama za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nizo  kandi ni nziza. Rwose zadufasha cyane ariko nakubwira ko umuntu araswa biturutse ku mimerere[circumstances] yashatse gutorokamo.”
CG Rwigamba yavuze ko hari abagororwa baba bumva ko aho bari atari ho bari bakwiye kuba bari, ahubwo ko ibyiza ari uko batoroka.

Yavuze ko iyo bibaye ngombwa ko umugororwa araswa, biba akaraswa, rimwe na rimwe ntapfe kandi nawe yemera ko bibabaza umuryango w’uwarashwe ariko akavuga ko hari igihe biba ngombwa.

CG George Rwigamba avuga ko inama za Perezida Kagame nabo zibareba
TAGGED:featuredGakwayaGerezaKagameRCSRwigamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
Next Article I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?