Nyuma y’akazi kamaze hafi iminsi ine abantu bakura mu muhanda ibitaka byinshi byamanuwe n’inkangu iheruka kubera mu muhanda uhuza Muhanga, Ngororero, Nyabihu ugana Rubavu, ubu wasubiye kuba nyabagendwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko kuri uyu wa Mbere uriya muhanda wongeye gukoreshwa.
Ati: “ Ubu uriya muhanda ni nyabagendwa”.
Ku wa Kane nibwo inkangu yaguye ifunga umuhanda uhuza Muhanga, Ngororero na Nyabihu( ahitwa Mukamira).
Ni umuhanda ukoreshwa n’abacuruzi bavana ibicuruzwa mu Rwanda babijyanye i Goma banyuze muri Rubavu.
Nyuma y’uko inkuru imenyekanye, hatangiye ibikorwa byo gukura ibitaka mu muhanda ariko kubera ubwinshi bwabyo, bibanza kugorana ndetse biza kuba ngombwa ko hongerwa imashini n’amakamyo kubivanamo.
Polisi y’u Rwanda yahise isaba abantu kudakoresha uriya muhanda ahubwo bagaca mu wa Kigali- Musanze- Rubavu.
Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda hose by’umwihariko muri kariya gace niyo ntandaro y’iriya nkangu kandi hari impungenge ko hazaba n’izindi kuko iyi mvura itarahita.
Ngororero: Inkangu Yafunze Umuhanda, Imashini Zo Kuwutunganya Ntizihagije