Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuhanda Muhanga- Ngororero Wafunzwe Kugeza ‘Igihe Kitazwi’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Umuhanda Muhanga- Ngororero Wafunzwe Kugeza ‘Igihe Kitazwi’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2024 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubera amazi menshi yuzuye mu muhanga uhuza Muhanga n’Akarere ka Ngororero, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda ryanzuye ko uba ufunzwe. Abagana muri Ngororero baturutse i Kigali bagomba kuzamuka i Rulindo, bagafata Gakenke, bakambuka Nyabihu kugeza bageze muri Ngororero.

Ni urugendo rurerure ariko rwa ngombwa kugira ngo abantu barengere ubuzima bwabo.

Igice cy’umuhanda Muhanga-Ngororero cyagize ikibazo  ni icyo mu Murenge wa Gatumba.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi yabwiye Taarifa ko umuhanda Muhanga- Ngororero ukomeza gufungwa igihe cyose amazi ari bube ataragabanuka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko nta muntu wavuga ngo uyu muhanda urongera kuba nyabagendwa nyuma y’igihe runaka kubera ko byose biri buterwe n’uko imvura iri kugwa mu bice byegereye Nyabarongo iri bube ingana.

Ati: ” Ntabwo nakubwira ngo urongera gufungurwa igihe runaka kuko ntawe uzi igihe amazi y’imvura yatumye Nyabarongo yuzura azagabanukira. Sitwe tubigena”.

SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Birashoboka ko iyi mvura itari bugabanuke vuba kubera ko meteo Rwanda ivuga ko uku kwezi kwa Mata kuri buhwemo imvura igera kuri milimetero zigera kuri 300.

Ibi bivuze ko ari litiro 300 z’amazi asandaye kuri metero kare imwe kandi birumvikana ko ari amazi menshi cyane.

SP Emmanuel Kayigi avuga ko hari abapolisi bashyizwe mu nzira zigana Ngororero kugira ngo bakumire ko hari abantu bashobora kuhaca bibwira ko amazi yagabanutse.

- Advertisement -

Yasabye abaturage kugira amakenga muri iki gihe cy’imvura nyinshi bakirinda guca mu bice bishobora kubateza akaga karimo kugwirwa n’inkangu, kurohama kubera imyuzure, gukubitwa n’inkuba n’ibindi byago biterwa n’amazi menshi.

Ibi byago kandi ntibigera ku bakoresha kaburimbo gusa ahubwo no kubakoresha imihanda y’igitaka nabo baragirwa inama yo kugira amakenga, bakibuka ko aho kujya mu bitaro cyangwa mu irimbi uzira gushaka kugerayo kare, wagera iyo ujya utinze ariko ukahagera amahoro.

TAGGED:AmazifeaturedKayigiMuhangaNgororeroNyabarongo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Araha Ikiganiro Radio 10, Ibyo Abaturage Bifuza Ko Yagarukaho
Next Article APR Yananiwe Gutsinda Muhazi FC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?