Jane Goodall ni Umwongerezakazi wari umuhanga ukomeye ku isi mu bumenyi bw’inyamaswa zisa n’ingagi bita impundu, mu Cyongereza ni Chimpanzees. Yapfuye afite imyaka 91, akaba asize ashinze ikigo kiga ubuzima bw’izi nyamaswa ziri mu bisabantu( primates) zishishikaza abahanga kurusha izindi.
Iki kigo yakise Jane Goodall Institute, abakiyobora bakaba ari bo bamubitse bavuga ko yaguye muri Leta ya California azize urw’ikirago kuko yaryamye bagasanga yashizemo umwuka.
Valerie Jane Morris-Goodall ni Umwongerezakazi wavutse tariki 03, Mata, 1934 avukira i London.
Abanditsi bavuga ko amateka yo mu buto bwe yaranzwe no gukunda inyamaswa biza gutuma Se amuha igikinisho cy’impundu ngo ajye agikinisha.
Birashoboka ko ari byo byatumye akura akunda izi nyamaswa kugeza ubwo yize ibyazo muri Kaminuza, aba Dogiteri kandi arinze apfa akizikunda.

Mu bwana bwe, yakundaga gusoma ibitabo byavugaga ku nkuru mpimbano y’umugabo w’igihangange wabanaga n’inyamaswa witwa Tarzan.
Ku myaka 23 y’amavuko, Jane yagiye muri Kenya gusura inshuti ye, hari mu mwaka wa 1957, ahahurira n’umuhanga wo muri iki gihugu witwa Louis Leakey wakundaga kwiga ku miterere y’ibinyabuzima bya kera cyane, abo bita palaeontologists.
Uyu yamuhaye akazi ko kumubera umunyamabanga, Jane ahita atangira kujya yitegereza cyane ibinyabuzima uwo mugabo yigaga, bituma amatsiko ye arushaho kuzamuka ngo amenye byinshi ku nyamaswa.
Leakey yamujyanye gusura pariki ubu yitwa Gombe Stream National Park iri muri Tanzania, aba abonye uburyo bwo gutangira kwitegereza no kwiga imico y’impundu zo muri iki gihugu, akabikora azisanze aho zituye.
Mu gihe abandi bahanga bazigaga binyuze mu kiziha nomero ziziranga, we yahisemo kuzita amazina, bituma yumva ko ari inshuti ze kurusha uko ari inyamaswa badafite aho bahuriye.
Kimwe mu bintu abahanga bazahora bamwibukiraho ni uko ari we wafashe amashusho yazo ziri gukoresha uduti ngo zikurure imiswa yavaga mu mugina ngo zibone uko ziyirya.
Ayo mashusho yo mu mwaka wa 1960 yerekana ko izi nyamaswa zifite ubwonko bushobora gutekereza ibisubizo ku kibazo gikomeye kirebana no kubona ibiribwa.
Abantu batangiye kwibaza niba hari itandukaniro rinini hagati y’ibitekerezo by’izi nyamaswa n’iby’abantu.
Ubuvumbuzi bwa Goodall bwatumye uwo bakoranaga Louis Leakey amushishikariza kujya kuminuza muri Kaminuza ikomeye mu Bwongereza bita University of Cambridge ahakura impamyabumenyi y’ikirenga(PhD, Doctor of Philosophy) bituma aba umuntu wa munani ku isi wari ugeze kuri uru rwego rw’ubumenyi muri icyo gihe.
Igitabo yanditse kikamuhesha iyi mpamyabumenyi cyasohotse mu mwaka wa 1965, akita ‘The Behaviour of Free-living Chimpanzees’.

Mu mwaka wa 1977 yashinze ikigo Jane Goodall Institute, gihita gihinduka ihuriro ry’abahanga mu kwiga inyamaswa z’ibisabantu.
Mu myaka 14 yakurikiyeho, yashinze umuryango yise Roots & Shoots ugizwe n’urubyiruko ruharanira kwita ku nyamaswa, ubu rukorera mu bihugu 60 birya no hino ku isi.
RFI yanditse ko mu mwaka wa 1980 Jane Goodall yahinduye imikorere, areka kuba umushakashatsi wabyirunduriyemo ahubwo aba impirimbanyi yo kurengera inyamaswa cyanecyane impundu.
Yahisemo uwo muvuno nyuma y’inama yabereye muri Amerika yavugiwemo uko abantu bahohotera izo nyamaswa harimo no kuzijyana muri za labo kuzibaga cyangwa kuzikoreraho ubundi bushakashatsi.
Nibwo rero yahise yiyemeza kuzenguruka isi yose akebura abantu, ababwira ko badakwiye kujya bigiriza nkana kuri izo nyamaswa ahubwo ko kuzibungabunga ari byo bikwiye.
Hari n’ubwo mu mwaka umwe yageraga mu mijyi 300 hirya no hino ku migabane itandukanye ari muri ubwo bukangurambaga.
Ndetse no mu nama wavuga ko ari yo ikomeye kurusha izindi yari aherutse kwitabira, ni ukuvuga iyabereye i Bogota muri Colombia mu mwaka wa 2024, Goodall yabwiye abayitabiriye ko ‘igihe cy’amagambo cyarangiye, ko ikigezweho ari ugushyira ibintu mu bikorwa hagamijwe gutabara umubumbe w’isi.’
Yari inama yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye yigirwagamo ibyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Umurage yasize ni mugari cyane ku buryo mu mwaka wa 2017 yahawe igihembo n’ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika giharanira ubumenyi bw’ibinyabuzima biri ku isi kitwa National Geographic.

Amafoto: The National Geographic