Niyo mpamvu bwohereje indege nyinshi z’intambara hafi ya Taiwan. Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri hari izindi ndege zoherejwe muri kiriya gice mu rwego rwo kwamagana uruzinduko rwa Nancy Pelosi wari wahazindukiye.
Kuri iyi nshuro, Beijing yohereje indege muri kiriya gice nyuma gato y’uko Amerika yemeje ingengo y’imari ya Miliyoni $619 igenewe Taiwan ngo izazigure intwaro.
Ubushinwa bwohereje indege 17 zo mu bwoko bwa J-10 n’izindi enye zo mu bwoko bwa J-16.
Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko ibyuma bireba mu kirere byabonye ziriya ndege mu gice gikikijw Taiwan kiri mu Burengerazuba bugana Amajyepfo ya Taiwan.
Byatangarijwe mu itangazo ryacishijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iriya Minisiteri.
The Bloomberg ivuga ko ubutegetsi bw’i Washington bufite umugambi wo guha Taipei( umurwa mukuru wa Taiwan) indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 hamwe n’ibisasu zikoresha.
Izi ndege zakozwe n’ibigo bibiri bikomeye muri Amerika bisanzwe bikora intwaro ari byo Raytheon Missiles & Defense na Lockheed Martins Corp.
Kuba Amerika igurisha intwaro kuri Taiwan birakaze u Bushinwa kuko busanzwe buyifata nk’Intara yabwo.
Mu Ukuboza, 2022 u Bushinwa bwohereje izindi ndege 47 mu kirere bugabaniramo na Taiwan nyuma y’uko Amerika isinye amasezerano yo kuzaha Taiwan intwaro zifite agaciro ka Miliyari $10 mu gihe cy’imyaka itanu.
Undi nkuru wasoma bifitanye isano: