Ingabo za Repubulika ya Centrafrique zigaruriye umujyi witwa Bossangoa, uyu ukaba ari wo mujyi François Bozizé akomokamo. Uyu mugabo niwe uvugwaho kuyobora abarwanyi bamaze iminsi bateza umutekano muke muri kiriya gihugu.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashimiye ingabo za kiriya gihugu kubera akazi zakoze ko kwigarurira uriya mujyi.
Ku rukuta rwa Facebook rw’iriya Minisiteri hashyizwe amafoto yerekana ingabo za CAR zifotoreza ku mapoto y’amashanyarazi ari muri uriya mujyi zishimira intsinzi.
N’ubwo Leta itangaza ibi ariko nta rundi ruhande rudafite aho rubogamiye rurabitangaza.
Umujyi wa Bossangoa wari waragizwe ibirindiro by’abarwanyi ba Anti Balaka bayobowe na Gen François Bozizé.
Mu Cyumweru gishize hari undi mujyi wigaruriwe n’ingabo za CAR zifatanyije n’ingabo zaje kuzitera ingabo mu bitugu zirimo iz’u Rwanda n’u Burusiya.