Ishimwe Patrick wari umukinnyi utanga icyizere mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, yishwe n’impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu.
Ishimwe yakiniraga ikipe ya Ciné Elmay, ikipe ibarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, FERWACY, ryemeje urupfu rw’uyu mukinnyi mu butumwa bwanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Buti “FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y’imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.”
Inkuru y'akababaro
FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y'imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.
Twifatanyije n'umuryango we n'ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.#RIPPatrick pic.twitter.com/NWtTySTTdo
— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) September 4, 2021
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Ishimwe Patrick, anihanganisha umuryango mugari w’umukino w’amagare mu Rwanda.
Umuyobozi wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, yavuze ko iyi nkuru ari iy’akababaro.
Ati “Ni akababaro gakomeye ku mukino w’amagare kuko yari akiri umusore muto w’umu U20 utanga icyizere cy’ejo hazaza yaba we ku giti cye ndetse no ku Gihugu. Imana imwakire mu bayo.”
Murakoze cyane Hon Minister,
Ni akababaro gakomeye ku mukino w'amagare kuko yari akiri umusore muto w'umu U20 utanga icyizere cy'ejo hazaza yaba we ku giti cye ndetse no ku Gihugu.
Imana imwakire mu bayo
— Abdallah Murenzi (@AbdallahMurenzi) September 5, 2021