Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukino W’Igisoro: Ishusho Y’Ubuhanga Bw’Ingabo Z’u Rwanda Rwo Hambere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umukino W’Igisoro: Ishusho Y’Ubuhanga Bw’Ingabo Z’u Rwanda Rwo Hambere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2025 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bo hambere bagiraga Ikinyarwanda cyabo, bakagira imikino yabo, bakagira imigirire n’imigenzereze bitandukanye n’iby’abubu.

Uretse kumasha, kunyabanwa n’indi mikino ya gisore yarangaga abato bo hambere, undi mukino ariko wakundwaga n’abakuze ndetse n’abatware ni igisoro, kugikina bikirwa kubuguza.

Kubuguza ni umukino wakinwaga n’abagabo, kandi nk’uko umwanditsi w’amateka y’u Rwanda witwa Nsanzabera Jean de Dieu yigeze kubyandika mu gitabo cye yise  “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”, wadutse ku ngoma y’umwami  Ruganzu Ndoli.

Iyo babaze bagenekereza, abanyamateka bavuga ko Ndoli yatwaye u Rwanda mu Kinyejana cya 16 ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1510-1543.

Hari abemeza ko uyu mwami yari azi ubwenge buhanitse mu gutegura intambara n’ibitero biboneje intego.

Uretse ibitero bikomeye yagabanye ubuhanga bigatuma ashobora kubundura u Rwanda rwari rwarigaruriye n’abahinza, Ruganzu Ndoli avugwaho ko ari we wadukanye umukino w’igisoro.

Yari azi gutekereza neza byihuse, akamenya ibyagirira ingabo ze akamaro.

Ingabo ze zitwaga Ibisumizi zari intwari cyane kandi zikamukunda nawe akazishakira ibizigirira akamaro haba mu gihe ziruhutse cyangwa se ziri ku ruhembe rw’umuheto.

Nsanzabera yanditse ko Ruganzu Ndoli yahimbye umukino w’igisoro ubwo urugamba rwari rukataje.

Yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba rwo guhangana n’abahinza mu mushinga wo kubundura u Rwanda.

Yatekereje kandi arema icyo bita ‘igisoro’ nk’isomo ry’imbata (plan) y’urugamba ifasha buri wese mu ngabo ze gutegura imigendekere y’urugamba aho yaba ari hose.

We n’abagaba b’ingabo ze, bakoreshaga igisoro mu itorero ry’u Rwanda, abasore bakahigiraga ubwenge bwo gutegura urugamba no kurwitwaramo neza.

Ukina igisoro ntazarira mu bitekerezo ahubwo arasa byihuse ku cyo ashaka kugeraho.

Ni umukino uteye kandi ku buryo uwukina akora ibintu byose birimo gutsinda no gutahana iminyago y’uwo yatsinze nk’ikimenyetso kigaragariza buri wese ko yatahanye intsinzi koko.

Iyo witegereje uburyo uwateguye igisoro yabikoze, usanga bigaragaza imiterere y’ingabo zihanganye ziteguye kwanzika urugamba.

Ikindi ni uko utuntu bakoresha babuguza batwita inka.

Ukinnye neza akarasa umutwe, ahita atwara izo nka kugeza azimazeho uwo bakinana, akaba yegukanye intsinzi.

Ubwo kandi nibwo buryo intambara y’Abanyarwanda yarwanywaga, ingabo zarangiza kwirukana umwanzi, zikamunyaga inka, abagore n’abana.

Umukino w’igisoro ni urugero rwerekana uko Abanyarwanda batekerezaga ku rugamba, uko bitwaraga bahanganye n’umwanzi.

Ubirebye neza wabona ko wari umukino w’abasirikare cyangwa se, mu magambo avunaguye, w’ingabo n’abagaba bazo.

Wari ugamije guhuza abantu basangiye intego, bakiga uko urugamba rwagenda, uko barutsinda kandi bigatuma umurunga uhuza ingabo n’abagaba bazo urushaho gukomera.

Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu yerekana kandi uko igisoro cyari kihariye, akabikora binyuze mu kubwira abasomyi amazina( abahanga mu Kinyarwanda bayita amuga) yakoreshwaga n’ababuguzaga.

Ayo ni aya akurikira:

Inka: Ingabo

Umutwe: Igitekerezo gishya gikaza imiryango

Kugereka: Gushyira ingabo ku murongo njyarugamba

Kurasa: Gutangira intambara

Guteba: Gusumbirizwa n’umwanzi ukurasa umugereka

Guca umuvuno: Gusubira inyuma ugategura ubundi bucakura bw’urugamba

Kuvunura: Kugarukana ingamba nshya ku rugamba

Kugarama: Gusa n’uwirengagiza ko uri ku rugamba, ukagenza gake, uyobya uburari ngo umwanzi yibeshye ko utakimurwanya

Kwimana: Kurwana ku ngabo isumbirizwe ukayikura mu nzara z’umwanzi.

Kurangiza: Gusoza urugamba utsembye ingabo z’umwanzi.

Incamake kuri Ndoli

Ruganzu II Ndoli  ni umuhungu wa Ndahiro II Cyamatare na Nyirangabo-ya-Nyantaba.

Ari mu bami bagize amateka akomeye yaranze u Rwanda cyane cyane ku byerekeye intambara no kurwagura.

Uvuze ko we na Kigeli IV Rwabugili bari mu bazwi cyane mu bucurabwenge nyarwanda ntiwaba ubeshye.

Abo mu muryango wa Ndoli bishwe nabi na Nyebunga, akaba yari afatanyije na benewabo.

Ku bw’amahirwe, Ruganzu Ndoli yaje kurokoka, ahungishwa akiri muto, ajya kuba i Karagwe, ni mu Ntara ya Karagwe  muri Tanzania y’ubu.

Yarezwe na Nyirasenge Nyabunyana kugeza akuze, atangira gushaka uko yazagaruka agahuza u Rwanda akarwambura abari bararunyaze Se.

Mu mwaka wa 1510 nibwo yagarutse mu Rwanda atangira kubundura u Rwanda amaze imyaka 11 mu buhungiro.

Mu bihe bitandukanye no  mu mayeri akomeye yashoboye kwica abo bitaga ‘Abahinza’ bari barigabanyije u Rwanda, arongera araruhuza arugira rumwe.

Icyakora yaje gutanga azize umwambi w’ingobe yarashwe mu jisho n’umugabo witwa Bitibibisi, hari ahitwa Rusenyi, bamwe bakavuga ko ari mu Karere ka Karongi.

Ibisumizi byagerageje kuwumukuramo ariko biranga bimuviramo urupfu.

TAGGED:featuredIgisoroIngaboIntambaraKaragweKurasaRuganzuRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Sports Y’Abagore Yatwaye Indi Shampiyona Yikurikiranya
Next Article Uko Kayikwamba Yakiriye Kuva i Walikale Kwa M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?