Abanyarwanda bo hambere bagiraga Ikinyarwanda cyabo, bakagira imikino yabo, bakagira imigirire n’imigenzereze bitandukanye n’iby’abubu.
Uretse kumasha, kunyabanwa n’indi mikino ya gisore yarangaga abato bo hambere, undi mukino ariko wakundwaga n’abakuze ndetse n’abatware ni igisoro, kugikina bikirwa kubuguza.
Kubuguza ni umukino wakinwaga n’abagabo, kandi nk’uko umwanditsi w’amateka y’u Rwanda witwa Nsanzabera Jean de Dieu yigeze kubyandika mu gitabo cye yise “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro”, wadutse ku ngoma y’umwami Ruganzu Ndoli.
Iyo babaze bagenekereza, abanyamateka bavuga ko Ndoli yatwaye u Rwanda mu Kinyejana cya 16 ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1510-1543.
Hari abemeza ko uyu mwami yari azi ubwenge buhanitse mu gutegura intambara n’ibitero biboneje intego.
Uretse ibitero bikomeye yagabanye ubuhanga bigatuma ashobora kubundura u Rwanda rwari rwarigaruriye n’abahinza, Ruganzu Ndoli avugwaho ko ari we wadukanye umukino w’igisoro.
Yari azi gutekereza neza byihuse, akamenya ibyagirira ingabo ze akamaro.
Ingabo ze zitwaga Ibisumizi zari intwari cyane kandi zikamukunda nawe akazishakira ibizigirira akamaro haba mu gihe ziruhutse cyangwa se ziri ku ruhembe rw’umuheto.
Nsanzabera yanditse ko Ruganzu Ndoli yahimbye umukino w’igisoro ubwo urugamba rwari rukataje.
Yawuhanze ubwo yari akataje ku rugamba rwo guhangana n’abahinza mu mushinga wo kubundura u Rwanda.
Yatekereje kandi arema icyo bita ‘igisoro’ nk’isomo ry’imbata (plan) y’urugamba ifasha buri wese mu ngabo ze gutegura imigendekere y’urugamba aho yaba ari hose.
We n’abagaba b’ingabo ze, bakoreshaga igisoro mu itorero ry’u Rwanda, abasore bakahigiraga ubwenge bwo gutegura urugamba no kurwitwaramo neza.
Ukina igisoro ntazarira mu bitekerezo ahubwo arasa byihuse ku cyo ashaka kugeraho.
Ni umukino uteye kandi ku buryo uwukina akora ibintu byose birimo gutsinda no gutahana iminyago y’uwo yatsinze nk’ikimenyetso kigaragariza buri wese ko yatahanye intsinzi koko.
Iyo witegereje uburyo uwateguye igisoro yabikoze, usanga bigaragaza imiterere y’ingabo zihanganye ziteguye kwanzika urugamba.
Ikindi ni uko utuntu bakoresha babuguza batwita inka.
Ukinnye neza akarasa umutwe, ahita atwara izo nka kugeza azimazeho uwo bakinana, akaba yegukanye intsinzi.
Ubwo kandi nibwo buryo intambara y’Abanyarwanda yarwanywaga, ingabo zarangiza kwirukana umwanzi, zikamunyaga inka, abagore n’abana.
Umukino w’igisoro ni urugero rwerekana uko Abanyarwanda batekerezaga ku rugamba, uko bitwaraga bahanganye n’umwanzi.
Ubirebye neza wabona ko wari umukino w’abasirikare cyangwa se, mu magambo avunaguye, w’ingabo n’abagaba bazo.
Wari ugamije guhuza abantu basangiye intego, bakiga uko urugamba rwagenda, uko barutsinda kandi bigatuma umurunga uhuza ingabo n’abagaba bazo urushaho gukomera.
Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu yerekana kandi uko igisoro cyari kihariye, akabikora binyuze mu kubwira abasomyi amazina( abahanga mu Kinyarwanda bayita amuga) yakoreshwaga n’ababuguzaga.
Ayo ni aya akurikira:
Inka: Ingabo
Umutwe: Igitekerezo gishya gikaza imiryango
Kugereka: Gushyira ingabo ku murongo njyarugamba
Kurasa: Gutangira intambara
Guteba: Gusumbirizwa n’umwanzi ukurasa umugereka
Guca umuvuno: Gusubira inyuma ugategura ubundi bucakura bw’urugamba
Kuvunura: Kugarukana ingamba nshya ku rugamba
Kugarama: Gusa n’uwirengagiza ko uri ku rugamba, ukagenza gake, uyobya uburari ngo umwanzi yibeshye ko utakimurwanya
Kwimana: Kurwana ku ngabo isumbirizwe ukayikura mu nzara z’umwanzi.
Kurangiza: Gusoza urugamba utsembye ingabo z’umwanzi.
Incamake kuri Ndoli
Ruganzu II Ndoli ni umuhungu wa Ndahiro II Cyamatare na Nyirangabo-ya-Nyantaba.
Ari mu bami bagize amateka akomeye yaranze u Rwanda cyane cyane ku byerekeye intambara no kurwagura.
Uvuze ko we na Kigeli IV Rwabugili bari mu bazwi cyane mu bucurabwenge nyarwanda ntiwaba ubeshye.
Abo mu muryango wa Ndoli bishwe nabi na Nyebunga, akaba yari afatanyije na benewabo.
Ku bw’amahirwe, Ruganzu Ndoli yaje kurokoka, ahungishwa akiri muto, ajya kuba i Karagwe, ni mu Ntara ya Karagwe muri Tanzania y’ubu.
Yarezwe na Nyirasenge Nyabunyana kugeza akuze, atangira gushaka uko yazagaruka agahuza u Rwanda akarwambura abari bararunyaze Se.
Mu mwaka wa 1510 nibwo yagarutse mu Rwanda atangira kubundura u Rwanda amaze imyaka 11 mu buhungiro.
Mu bihe bitandukanye no mu mayeri akomeye yashoboye kwica abo bitaga ‘Abahinza’ bari barigabanyije u Rwanda, arongera araruhuza arugira rumwe.
Icyakora yaje gutanga azize umwambi w’ingobe yarashwe mu jisho n’umugabo witwa Bitibibisi, hari ahitwa Rusenyi, bamwe bakavuga ko ari mu Karere ka Karongi.
Ibisumizi byagerageje kuwumukuramo ariko biranga bimuviramo urupfu.