Umukozi wa REB afunzwe akekwaho kwakira ruswa ngo atange amanota

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi rumukurikiranyeho kwakira ruswa ruvuga ko yahawe n’umwe bakandida bashakaga kuba abarimu ngo amuhe amanota amwerera gutsinda.

Ubutumwa uru rwego rwacishije kuri Twitter buvuga ko rugikomeje iperereza kugira ngo  ‘hafatwe n’abandi batanze cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y’ibizamini’ byatanzwe ku basabye akazi k’ubwarimu.

RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.

Hari aho ubutumwa bwaryo bugira buti: Turasaba n’uwaba afite amakuru kuri ruswa mu bizamini by’akazi ndetse nindi yose ko yakwihutira kuyatanga mu butumwa bugufi(Direct message)cyangwa ku murongo wa RIB utishyurwa 166 kugira ngo tubikurikirane ibimenyetso bitarasibangana.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée.

Iryo tangazo kandi ryahagaritse uwari umwungirije witwa  Tumusiime Angelique ndetse na Ngoga James wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko aba bayobozi bo muri REB “bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.”

Mu minsi yakurikiyeho Minisitiri w’uburezi Dr Valantine Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko bidatinze abarimu bazaba bashyizwe mu myanya.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée.

Iryo tangazo kandi ryahagaritse uwari umwungirije witwa  Tumusiime Angelique ndetse na Ngoga James wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryavugaga ko aba bayobozi bo muri REB “bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.”

 Mu minsi yakurikiyeho Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko bidatinze abarimu bazaba bashyizwe mu myanya.

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version