Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunya Israel Yishe Umunya Ugandakazi Amuziza Ko Umwana Utari Uwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunya Israel Yishe Umunya Ugandakazi Amuziza Ko Umwana Utari Uwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2023 8:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Akirangiza kubona ko umwana yari afitanye n’umugore we ukomoka muri Uganda atari we, umunya Israel yishe umugore we umurambo awuta mu musarane.

Polisi ya Uganda ivuga ko uyu mugabo witwa Waeed Taheed yari asanzwe abana n’umugore we baba ahitwa Mpigi.  Umugore we yitwaga Monica Nabukenya akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.

Iby’uko yapfuye byatangiye kumenyekana taliki 16, Nyakanga, 2023 nyuma y’uko abaturanyi bashatse Nabukenya bakamubura.

Ibintu bijya gucika muri uru rugo, umugabo( Taheed) yatangiye gukeka ko umugore we amuca inyuma.

Yaje kwigira inama yo kujya gupimisha umwana ngo arebe ko bahuje amaraso.

Uwo mwana afite amezi atandatu y’amavuko.

Itangazo rya Polisi yo mu gace byabereyemo rivuga ko ibisubizo byasohotse byerekanye ko umwana atari uwe.

Yazibiranyijwe n’umujinya arataha ageze iwe asanga umugore nawe yahageze.

Bashyogoranyije ho gato ahita amwica amuta mu musarare arenzaho igitaka.

Nyuma uyu mugabo yaje gufatwa ajyanwa kubazwa.

Polisi yamusabye ko ayijyana iwe, abapolisi bahageze bazibiranywa n’umunuko wumvikanaga ko ari uw’umubiri w’umuntu waboze.

Icyobo bivugwa ko yamutayemo

Taheed yeruriye Polisi ko yamwishe amuziza ko yamuciye inyuma amubeshya ko umwana ari uwe kandi atari byo.

Umukuru w’Umudugudu babagamo witwa Richard Ddumba yavuze ko uriya mugabo yabanaga n’umugore we mu buryo butamenywaga na buri wese, icyakora ngo nta rwaserera bateraga.

Ddumba yunzemo ko batangajwe kandi bababazwa n’uko ubwicanyi bwaje kubaho bapfa ko umwana atari uwabo bombi kandi umugabo ari ko yabikekaga.

Ku rundi ruhande, uriya mugabo ukomoka muri Israel yari yaregereye ubuyobozi arabaganiriza ababwira ko yifuza gatanya.

Ndetse ngo yari yarandikiye n’Urukiko abisaba.

Urukiko rwatinze kumusubiza kugeza ubwo yafataga umwanzuro wo kwica umugore we Monica Nabukenya.

Bivugwa ko ashobora kuba yaramwishe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu mu Cyumweru gishize.

TAGGED:featuredGupimishaIndaKwicaUmugaboUmugoreUmwanaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwongeye Kwibutsa DRC Ko Kurinda Imbibi Zarwo Ari Inshingano
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Graça Machel Na Ellen Johnston Sirleaf
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?