Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamabanga Mukuru Wa RPF Yijeje Kwimakaza Umubano N’u Burusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru Wa RPF Yijeje Kwimakaza Umubano N’u Burusiya

Last updated: 15 April 2021 6:09 pm
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi François Ngarambe yagiranye ibiganiro na ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda Karén Chalyan, bashimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye ku Biro Bikuru bya RPF Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ambasaderi Karén yari aherekejwe na Dr. Mikhail D. Nikitin umwungirije.

Nk’uko byatangajwe binyuze kuri Twitter, Amb Karén yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera ndetse yifatanya n’abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RPF yakomeje iti “Ambasaderi yashimye umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, yizeza gukomeza guharanira ko utera imbere mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

“Umunyamabanga Mukuru Ngarambe yashimiye ambasaderi wamusuye ku biro, amusezeranya ko nk’umutwe wa politiki uyoboye igihugu, FPR Inkotanyi izakomeza gushyigikira iterambere ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ngarambe yanashimangiye akamaro k’imikoranire hagati y’imitwe ya politiki iyoboye ibihugu byombi, RPF Inkotanyi na United Russia, ari na yo shingiro ry’umubano mwiza ibihugu bifitanye.

Mu kwezi gushize Ngarambe yitabiriye inama yahuje ishyaka United Russia riyoboye icyo gihugu, hamwe n’imitwe ya politiki iyoboye ibihugu muri Afurika.

Iyo nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga yitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa United Russia, Dmitry Medvedev, n’abakuru b’ibihugu nka João Lourenço wa Angola na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Ni inama Ngarambe yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bihugu birimo u Rwanda, bikeneye ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, zikataje mu Burusiya.

Yasoje ijambo rye ashimira ubuyobozi bwa United Russia Party bwateguye iyo nama, ndetse FPR Inkotanyi itumira mu Rwanda ubuyobozi bw’iryo shyaka mu kurushaho kwimakaza umubano hagati y’mitwe yombi ya politiki.  

URSS yabaye igihugu cya mbere cyafunguye Ambasade i Kigali, ku wa 17 Ukwakira 1963. Nyuma y’isenyuka ryayo, ya ambasade yakomeje kuba iy’u Burusiya.

Umubano w’ibihugu byombi wubakiye ku nzego zirimo dipolomasi, igisirikare, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Birimo no gufatanya mu mushinga wo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire.

  • Ngarambe mu kiganiro na ambasaderi Karén
TAGGED:Dmitry MedvedevDr. Mikhail D. NikitinfeaturedFrançois NgarambeKarén ChalyanU Burusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukozi ‘Yibye’ Sebuja $10 000, RIB Imufata Ariyemo Make
Next Article Adeline Rwigara Yahawe Igihe Gishya Azitabiraho RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?