Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamabanga Mukuru W’Ishyaka Riyobora U Burundi Yasuye Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamabanga Mukuru W’Ishyaka Riyobora U Burundi Yasuye Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2021 2:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi  Bwana Ndikuriyo Révérien yasuye Tanzania agamije kuganira n’ubuyobozi bw’ishyaka riyobora Tanzania ryitwa Chama Cha Mapenduzi.

Bahuriye ku cyicaro cy’iri shyaka ritegeka Tanzania kiri i Dodoma muri Tanzania

U Burundi na Tanzania ni ibihugu bituranye kandi bifitanye ubufatanye mu ngeri nyinshi haba mu bukungu, muri Politiki ndetse no mu mutekano.

Perezida wa Tanzania muri iki gihe witwa Samia Suluhu Hassan nawe ari mu mujyo wo gukomeza uyu mubano.

Tanzania ni igihugu cyacumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahahungiye ibibazo bya politiki byavukaga mu gihugu cyabo.

Ba Ambasaderi  b’ibihugu byombi baherutse gusinya  amasezerano y’ubufatanye.

Bemeranyije ko amabuye y’agaciro yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo atunganywe ku giciro kinogeye buri ruhande.

Icyo gihe Tanzania yari ihagarariwe na Madamu  Jilly Maleko naho u Burundi bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo i Dar El Salaam witwa Cyriaque Kabura.

Ubusanzwe Tanzania n’u Burundi ni ibihugu bikize ku mabuye y’agaciro arimo  Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.

Hateganyijwe kuzubakwa inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro ku nyungu z’ibihugu byombi.

Bizagirira akamaro ibihugu by’abaturanyi…

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi ubwo byasinyaga ariya masezerano yavugaga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu buri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.

Tanzania ivuga ko agace kayo ka Kigoma ari ko kazungukira muri buriya bufatanye kurusha utundi.

Baganiriye ku ngingo z’ubufatanye
Yamweretse abayoboye Chama Cha Mapenduzi
TAGGED:BurundifeaturedTanzaniaUmubanoUmunyamabanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Protais Mpiranya Mu Bucuruzi Bwakomeje Gutuma Yihisha Ubutabera
Next Article Ubuyobozi Bwa Gakenke Buvuga Ko Kuboneza Urubyaro Bihagaze Neza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?