Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamakuru Stanis Bujakera YAREKUWE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamakuru Stanis Bujakera YAREKUWE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2024 2:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Stanis Bujakera wari umaze amezi arenga atandatu afunzwe akurikiranyweho gukwiza ibihugu yarekuwe, ubu aridegembya. Ni nyuma yuko urukiko rwari ruherutse kumukatira gufungwa amezi atandatu kandi yari amaze arenga ayo mezi afunzwe.

Yahise arekurwa.

Bujakera yari afungiye muri gereza ya Makala iri muri Kinshasa.

Kuri uyu wa Mbere taliki 18, Werurwe, 2024 nibwo icyo cyemezo cy’urukiko rwo mu murwa mukuru Kinshasa cyatangajwe, bikaba bisobanuye ko ashobora kurekurwa mu masaha make ari imbere kubera ko ayo mezi atandatu yari ayamaze mu buroko.

Inteko iburanisha yamuhamije gukwirakwiza ibihuha no gukoresha inyandiko mpimbano, imukatira gufungwa amezi atandatu no kuriha ihazabu ya $ 400(angana na 516,000Frw).

Actualité.cd  yakoreraga muri DRC yanditse ko yamaganye icyo gihano yakatiwe kandi umuyobozi wungirije w’iki kinyamakuru yahise atangaza ko azajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Umushinjacyaha Serge Bashonga yari aherutse kumusabira gufungwa imyaka 20 ku birego byo gukwirakwiza inyandiko mpimbano zijyanye n’ubutasi bwa gisirikare ku rupfu rw’umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubutegetsi witwa Chérubin Okende.

Muri Nyakanga, 2023 nibwo umurambo wa Okende bawusanze mu modoka ye ahitwa Limeté mu Murwa mukuru Kinshasa.

Yari asanzwe ari mu ishyaka ry’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa witwa Moïse Katumbi ufite ishyaka ryitwa Ensemble Pour La République.

Stanis Bujakera akorera na Jeune Afrique n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Bujakera yarezwe kwandikira Jeune Afrique inkuru ishinja ba maneko ba Congo kwica Okende, amezi arenga gato atatu mbere y’uko haba amatora ya Perezida.

Okende yahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ariko aza kwegura mu Ukuboza, 2022.

Ubwo yapfaga, yari Umudepite akaba n’umuvugizi w’ishyaka Ensemble Pour La République rya Katumbi.

TAGGED:BujakeraUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanya Lebanon Bazakorera Mu Rwanda Imurikabikorwa Rinini Ku Buhinzi
Next Article Abimukira Ba Mbere Bazava Mu Bwongereza Bategerejwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abanyaburayi Batinye Gukora Ku Mafaranga Y’Uburusiya Ngo Bayahe Ukraine

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubufaransa: Muganga Yahamijwe Icyaha Cyo Kuroga Abarwayi Bagapfa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?