Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamakuru Théo Yanze Imbabazi Yahawe N’Uwamureze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyamakuru Théo Yanze Imbabazi Yahawe N’Uwamureze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2023 1:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Aimable Nzizera wareze  umunyamakuru Manirakiza Theogene icyaha cya ruswa yandikiye urukiko avuga ko amubabariye. Undi yavuze ko nta mbabazi ze ashaka, ahubwo ko agomba kwerura akabwira urukiko cyamuteye kumubeshyera.

Nzizera yari yaramureze gukangisha gusebanya ngo yamukoreye mu bihe bitandukanye amusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro nk’uko Ubushinjacyaha bwabivugaga.

Umunyamakuru Manirakiza yafatiwe mu biro bya Nzizera amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw, Nzizera yitaga ruswa, mu gihe undi we avuga ko ari avance kuyo bari bameranyije ngo amwamamarize.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Minirakiza akurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Manirakiza yahise ajurira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari inenge abona mu mikirize y’urubanza rwa mbere.

Iya mbere ishingiye ku byo umucamanza yashingiyeho agaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Yagaragaje ko bimwe mu byari byashingiweho ari ubuhamya bw’abatangabuhamya kandi nabo batari abiboneye akora ibikorwa bigize ibyaha ahubwo ari abo Nzizera ubwe yagiye abibwira.

Avuga ko muri izo mvugo z’abatangabuhamya harimo kuvuguruzanya.

- Advertisement -

Yagaragaje ko nta gitutu yigeze ashyira kuri Nzizera ngo bakorane amasezerano kuko ari na we witeguriye ibigomba gushyirwamo agategeka umukozi we kuyategura.

Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwirengagije ko rwashoboraga kugira ibyo rumutegeka agomba kubahirizwa cyane ko yari yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro gasaga miliyoni 53 Frw.

Ku rundi ruhande Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirakiza yagiye asaba amafaranga Nzizera ngo atamukoraho inkuru zimusebya cyangwa zimutesha agaciro.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko ayo masezerano yakozwe kubera ko Manirakiza yari amaze kumukangisha inkuru yari amaze kumwoherereza ko agiye gusohora.

Ati “Yemeye ko bagirana amasezerano n’igihe cyo kuyashyira mu bikorwa kitari cyagera.”

Bugaragaza ko ubutumwa Manirakiza na Nzizera bahererekanyaga mu bihe bitandukanye bwerekana ko uyu munyamakuru yamukangishaga kumukoraho inkuru zimusebya.

Nzizera yababariye Manirakiza undi ati ashwii!!

Nzizera yandikiye Urukiko asaba ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Uburanira Theo witwa Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko iyo baruwa ari indi mpamvu yashingirwaho urukiko rugategeka ko Manirakiza akurikiranwa adafunzwe.

Yavuze ko iyo baruwa iyo iza kuboneka mbere hari byinshi byari gusobanuka ariko agaragaza ko ayo makuru yakwifashishwa.

Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyahindurwa agakurukiranwa adafunzwe.

Manirakiza we yavuze ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, amusaba ko yazandika agaragaza ko yamubeshyeye.

Manirakiza yabwiye Urukiko ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.

Ati “Sinkeneye ko umuntu ambabarira ku bintu ntakoze ahubwo yari akwiye kuvugisha ukuri akagaragaza ko yambeshyeye.”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Nzizera yamubabarira, bitakuraho impamvu Ubushinjacyaha bwasabye ko yakurikiranwa afunzwe.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2023.

 

TAGGED:IbambeMinirakizaUmunyamakuruUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Braverman Wakurikiranaga Ikibazo Cy’Abimukira Bazaza Mu Rwanda Yirukanywe
Next Article Gasabo: Abatuye Mu Manegeka Ya Nduba Binubira Kwimurwa Badategujwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?