Edmond Bahati wari umuhuzabikorwa wa Radio Maria y’i Goma yishwe arashwe n’abantu batazwi.
Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo yishwe.
Abitwaje intwaro barasiye uriya munyamakuru ku muhanda witiriwe Lusuli ahitwa Ndosho.
Bahati yarashwe amasasu mu gatuza atashye iwe.
Ihuriro ry’Abanyamakuru muri Congo Kinshasa, UNPC ishami rikorera muri Kivu ya Ruguru niryo ryamubitse kandi ryamagana ubwicanyi bwamukorewe.
Ryasabye ubuyobozi kurinda abanyamakuru, n’abatuye Umujyi wa Goma muri rusange.
Hagati aho hari undi munyamakuru witwa Philippe Birego utabarizwa n’uyu muryango kuko amaze iminsi aterwa ubwoba.
Umujyi wa Goma urangwamo umutekano muke uterwa n’abantu bitwaje intwaro barimo ingabo za Congo, FARDC n’urubyiruko rwa Wazalendo bakora ibikorwa by’ubujura.