Indege ya RwandAir yagejeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe umugabo witwa Jean Paul Micomyiza wafatiwe muri Sweden mu Ugushyingo 2020 akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubutabera bwo muri kirya gihugu nibwo bwamushyikirije ubw’u Rwanda kugira ngo bumuburanishe ku byaha aregwa.
Icyakora abamwunganira bo babanje kwanga kiriya cyemezo.
Abo ni Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe.
Bavugaga ko ntawakwizera ko ubutabera bw’u Rwanda buzamuburanisha mu buryo bushyize mu gaciro. Micomyiza yabaga muri Sweden ahitwa Gothenburg. Uyu ni umujyi uturiye umugezi wa Göta Älv.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Indege itwaye Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, akaba yoherejwe n'ubutabera bwa Suwede.
Uyu Micomyiza yafatiwe muri iki gihugu mu Gushyingo 2020. #RBAAmakuru pic.twitter.com/401Kx6qH6y
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) April 27, 2022
Yari ahamaze imyaka 15 nk’uko The New Times yabyanditse.
Ku rundi ruhande ariko uyu mugabo yabaga muri kiriya gihugu mu buryo budakurikije amategeko kuko yatse ubwenegihugu arabwimwa.
Yabwimwe kubera ko yahoraga mu bikorwa bya Politiki kandi bitemewe ku mpunzi nyayo.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yasanze Jean Paul Micomyiza ari umunyeshuri wiga Siyansi mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yari umwe mu banyeshuri bari bashishikariye ibitekerezo by’ubutagondwa no kwanga Abatutsi kandi akaba umwe mu bari bagize ikiswe Comité de Crise cyari imwe mu ntwaro zo gushishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.
Abagenzacyaha bakurikiranye idosiye ye, basanze hari ibimenyetso n’impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.
Mu byaha akurikiranyweho harimo icyo kwica Abatutsi no gufata Abatutsikazi ku ngufu nyuma bakicwa.
N’ubwo Sweden yohereje Micomyiza, ku rundi ruhande hari abandi igicumbikiye bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo uwitwa Théodore Rukeratabaro.
Hari yo kandi na Claver Berinkindi ndetse na Stanislas Mbanenande.