Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze wigeze kuba Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi yemejwe ko aba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, UN.
Yatorewe kandi kuba Perezida w’Ikigo Nyafurika gihangana n’ibiza, African Risk Capacity (ARC) Group.
Hagati aho Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Olivier Kamana, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa kiriya kigo.
Ngabitsinze asimbuye Eva Grace Kavuma ukomoka muri Uganda.
Ni umugabo ufite imyaka 47, akaba umuhanga mu bukungu wigeze kuba Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi asimbuye Beata Habyarimana.
Mbere y’izi nshingano yabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Minisitiri Dr. Ildephonse Musafili.
Ngabonziza akomoka mu Karere ka Nyamagabe.