Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yiciwe Muri Uganda, Umuryango Usabwa Amafaranga Ngo Uhabwe Umurambo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Umunyarwanda Yiciwe Muri Uganda, Umuryango Usabwa Amafaranga Ngo Uhabwe Umurambo

admin
Last updated: 31 August 2021 9:38 pm
admin
Share
SHARE

Mu gihe iyo umuntu yitabye Imana abasigaye bifatanya n’umuryango wa nyakwigendera, si ko byagenze kuri Bahati Ntwari uheruka kwicirwa muri Uganda kuko umwe mu bapolisi b’icyo gihugu yabonye urwaho rwo kuwusonga.

Taarifa yamenye ko mu gihe umuryango w’uwo musore w’imyaka 26 wari mu gahinda, kuri uyu wa 31 Kanama umwe mu bapolisi ba Uganda yabasabye miliyoni 1.2 z’ama-shilling ya Uganda ngo babashe guhabwa umurambo.

Uwo musore yishwe urw’agashinyaguro ku wa Gatandatu nijoro, anizwe, nyuma umurambo we barawutwika. Yavukaga mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuryango we waje gushyirwaho igitutu gikomeye, uhatirwa guhitamo hagati y’ibintu bibiri: kutazongera kubona umurambo, cyangwa kwishyura amafaranga basabwe, bagahita bawutwara  kandi ntibazagire ikindi kintu babaza cyerekeranye na nyakwigendera.

Kubera ko amaraso y’umuryango ari igihango gikomeye, umuryango wahisemo icya kabiri.

Raporo yakozwe na Polisi ya Uganda Taarifa yabashije kubona, ivuga ko Ntwari yapfuye bitewe n’uko umwuka wa oxygen utari ukigera mu mubiri uko bikwiye bitewe n’ibibazo byahereye mu bihaha (hypoxia due to lobar pneumonia.).

Nta rindi perereza ryakozwe ndese nta n’indi raporo izatangwa.

Umwe mu bagize uwo muryango yabwiye Taarifa ati “Banafatiriye indangamuntu ye, ubu turimo gutwara umuntu udafite ibimuranga.”

Umuryango wa Bahati uvuga ko yari asanzwe akorera muri Uganda nk’umukanishi mu gihe cy’imyaka ine. Yari afite igaraje mu mujyi wa Kampala.

Hari amakuru ko Polisi ku Cyumweru yaje guta muri yombi abantu babiri, ariko ntabwo umuryango w’uwishwe wigeze umenyeshwa iby’iryo fatwa.

Ni inkuru yiyongereye ku zindi z’ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda muri Uganda.

Ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’igitondo, nibwo hishwe Theoneste Dusabimana, wari umucuruzi mu Karere ka Kabale.

Bivugwa ko abamwishe babanje kumwiba amafaranga menshi, bamutera ibyuma umubiri wose.

Umucuruzi w’Umunyarwanda Yiciwe Muri Uganda

TAGGED:Bahati NtwarifeaturedKampalaUbwicanyiUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 18 Mu Mujyi wa Kigali Byasubukuwe
Next Article Dr. Bizimana Yagizwe Minisitiri w’Ubumwe Bw’Abanyarwanda, Busingye Agirwa Ambasaderi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?