Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yongeye Guhemberwa Kwita Ku Misambi Ngo Idacika Burundu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Yongeye Guhemberwa Kwita Ku Misambi Ngo Idacika Burundu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 May 2025 7:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Olivier Nsengimana ari kwitegereza uko imisambi ibaho.
SHARE

Umugabo wahoze avura ingagi ubu akaba yariyeguriye kwita ku misambi ngo idacika wiwa Dr.  Olivier Nsengimana yahembwe £100,000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 192 ashimira uwo muhati we.

Igihembo yahawe kitwa 2025 Whitley Gold Award, yagiherewe mu Bwongereza.

Umuhati we watumye imisambi yari iri hafi gukendera yongera gukura, ibaho kandi irororoka iva kuri 300 mu Rwanda hose igera ku misambi 1,293 guhera mu mwaka wa 2015 kugeza ubu.

Muri uwo mwaka nibwo yashinze ikigo Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) ndetse iki gihembo ni icya kabiri cyo kumushimira uwo muhati we muri ibyo byose.

Mu myaka 10 ishize, Nsengimana yatumye imisambi yari yarafashwe bunyago yororerwa mu ngo z’abantu irekurwa, ijya kwidegembya mu ishyamba bituma yororoka cyane.

Kuyifungirana mu ngo byarayibangamiraga bitaguma itororokera aho ishaka hose.

Ubwo yahembwaga hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye.

Mu kibaya cya Rugezi ubu yahahinduye ubuturo ku buryo uhasuye ashimishwa no kuyumva ihiga, akayibona iguruka mu mabara yayo meza cyangwa kuyibona igenda ishayaya.

Kubera ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire, bituma kigira n’ibibaya n’ibisiza birimo amazi atuma imisambi ikunda ahantu nk’aho.

Ibishanga bizwiho kubika amazi, nayo akazavamo amasoko atuma imigezi itemba, aho iciye hagahehera bityo bikagirira akamaro abahinzi n’aborozi.

Nyuma yo guhembwa, Dr. Olivier Nsengimana yavuze ko ashaka kwagura imikoranire n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ari byo Tanzania na Uganda ngo harebwe uko ubufatanye mu kurengera ibyo biguruka bwakongerwamo imbaraga.

Yishimiye igihembo yahawe.

Ni ibintu bizakorwa binyuze no mu bushake bwa politiki muri ibyo bihugu kugira ngo ibintu bikorwe bifite amategeko n’amabwiriza abigenga.

Amafaranga yakuye mu gihembo cya mbere yahawe mu mwaka wa 2018, Dr. Olivier Nsengimana yayashyize mu gufasha mu gukura imisambi mu ngo z’abaturage igasubizwa mu ishyamba.

Twababwira ko ikibaya ya Rugezi kiri hagati y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

TAGGED:featuredIbidukikijeImisambiNsengimanaOlivierRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda
Next Article Intumwa Yihariye Y’Ubwongereza Mu Karere Irasura u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?