Murumuna w’icyamamare mu gusetsa, Eric Omondi, nawe wari usanzwe ari umunyarwenya witwa Fred Omondi yitabye Imana nyuma y’impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu.
Bamujyanye ku bitaro bya Mama Lucy ariko biranga arapfa.
Fred Omondi ari mu bazamukiye cyane mu bikorwa by’urwenya bya Churchill Show, ari naho yemenyekaniye cyane mbere y’uko atangira gukora ibitaramo bye byo gusetsa.
Mukure Eric Omondi ari mu bazwi kurusha abandi muri Kenya no mu Karere ariko muri iki gihe arasa nushaka kugana muri Politiki kuko amaze iminsi agaragara mu bakora ubuvugizi ku bibazo by’abaturage harimo n’ibiciro byo hejuru.
Abanyarwenya batandukanye bo muri Kenya n’ahandi batangaje ko bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo.
Umwe muri bo witwa Terence yavuze ko yafataga nyakwigendera nk’umuvandimwe kuko bahuriye kenshi mu kazi ko gusetsa abantu.
Anamushimira ko ari mu bagize uruhare rugaragara mu kuzamura impano ye.
Kuri X yanditse ati: “ Ubwo ntari mfite aho njya yaranyakiriye, ampa umwanya kandi aranyishyura, twese hamwe twagiye dutangira ibitaramo byo gusetsa dukora mu matsinda”.
Imikorere yabo myiza yatumye bamamara cyane bitangiza n’ikiganiro bise Churchill Show.
Hari n’ikiganiro cyabo cya mbere cy’urwenya cyatambukaga kuri televiziyo ya KTN.