Steve Harvey kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku nzego yazashoramo imari cyane cyane mu byerekeye imyidagaduro. Ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Ubusanzwe yitwa Broderick Stephen Harvey Sr akaba yaravutse taliki 17, Mutarama, 1957.
Ni umwe mu bakinnyi ba filimi n’abanyarwenya bakomeye bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda bivuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byatinze ku mikoranire hagati ye n’u Rwanda mu nzego zirimo n’ishoramari mu by’imyidagaduro.
Harvey nawe yaje gushima uko yakiriwe mu Rwanda, avuga ko umuvandimwe we Paul Kagame yamwakiranye urugwiro mu Biro bye biri mu nyubako yitwa Village Urugwiro.
Yagize ati: “ Twishimiye kwicarana no kuganira n’umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame. Nishimiye uko Yakira abantu kandi byatweretse ko igihugu ayoboye gifite ejo hazaza heza”.
Ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, 2024 nibwo yageze mu Rwanda atemberezwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi yunamira imibiri y’abahashyinguye.
Steve Harvey ni icyamamare gikomeye haba mu myidagaduro mu gukina filimi no mu kwandika.
Akora n’ubushabitsi butandukanye.
Akora ibiganiro kuri televiziyo bitandukanye harimo The Steve Harvey Morning Show, Family Feud na Celebrity Family Feud.
Yatangiye gukora ibyo gusetsa abantu mu mwaka wa 1980, nyuma aza gukomeza mu byo kwandika ibitabo.
Afite abana batanu n’abazukuru batatu. Uyu mugabo ni Umukirisitu kandi avuga ko kwamamara kwe agukesha kubaha Imana. Harvey aharanira ko amadini abana yubahana harimo na Islam, ikindi ni uko atarya inyama.
Ikinyamakuru kitwa Celebrity Net Worth cyo mu mwaka wa 2024 kivuga ko uyu mugabo afite umutungo ungana na miliyoni $200.
President Kagame met Steve Harvey, @IAmSteveHarvey during his visit to Rwanda. Their discussions focused on potential areas of investment and partnership in various sectors including events and entertainment. pic.twitter.com/3JLy1sm7o9
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2024