Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwenya W’Icyamamare Ku Isi Steve Harvey Arashaka Gushora Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Umunyarwenya W’Icyamamare Ku Isi Steve Harvey Arashaka Gushora Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 6:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Steve Harvey
SHARE

Steve Harvey kuri uyu wa Gatatu yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku nzego yazashoramo imari cyane cyane mu byerekeye imyidagaduro. Ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Ubusanzwe yitwa Broderick Stephen Harvey Sr akaba yaravutse taliki 17, Mutarama, 1957.

Ni umwe mu bakinnyi ba filimi n’abanyarwenya bakomeye bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibiro bya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda bivuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byatinze ku mikoranire hagati ye n’u Rwanda mu nzego zirimo n’ishoramari mu by’imyidagaduro.

Harvey nawe yaje gushima uko yakiriwe mu Rwanda, avuga ko umuvandimwe  we Paul Kagame yamwakiranye urugwiro mu Biro bye biri mu nyubako yitwa Village Urugwiro.

Yagize ati: “ Twishimiye kwicarana no kuganira n’umuvandimwe wacu Perezida Paul Kagame. Nishimiye uko Yakira abantu kandi byatweretse  ko igihugu ayoboye gifite ejo hazaza heza”.

Ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, 2024 nibwo yageze mu Rwanda atemberezwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi yunamira imibiri y’abahashyinguye.

Steve Harvey ni icyamamare gikomeye haba mu myidagaduro mu gukina filimi no mu kwandika.

Akora n’ubushabitsi butandukanye.

Akora ibiganiro kuri televiziyo bitandukanye harimo The Steve Harvey Morning Show, Family Feud na Celebrity Family Feud.

Yatangiye gukora ibyo gusetsa abantu mu mwaka wa 1980, nyuma aza gukomeza mu byo kwandika ibitabo.

Afite abana batanu n’abazukuru batatu. Uyu mugabo ni Umukirisitu kandi avuga ko kwamamara kwe agukesha kubaha Imana. Harvey aharanira ko amadini abana yubahana harimo na Islam, ikindi ni uko atarya inyama.

Ikinyamakuru kitwa Celebrity Net Worth cyo mu mwaka wa 2024 kivuga ko uyu mugabo afite umutungo ungana na miliyoni $200.

President Kagame met Steve Harvey, @IAmSteveHarvey during his visit to Rwanda. Their discussions focused on potential areas of investment and partnership in various sectors including events and entertainment. pic.twitter.com/3JLy1sm7o9

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 20, 2024

TAGGED:AbanaAmerikafeaturedIcyamamareImana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Abaturage Basabwe Kuzibukira Inzoga Ahubwo Bagakora
Next Article Rwandair Yatangiye Ingendo Z’Imizigo Muri Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?